Umukobwa witwa Uwimanimpaye Claudine ukurikiranyweho icyaha cyo gucura umugambi wo kurega undi umubeshyera nyuma y’uko avuze ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze yamukubise amuhoye ko yanze ko baryamana, yafungurwe by’agateganyo.
Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi nyuma yo kuburanisha uru rubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo abantu batanu barimo n’uyu mukobwa.
Aba bantu batanu batawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi kwa Kanama, nyuma yuko uyu mukobwa witwa Uwimanimpaye Claudine yiyemereye ko yabeshyeye uriya muyobozi ko yamukubise akamukura iryinyo ngo kuko yari yanze ko baryamana.
Uwimanimpaye Claudine yabwiye inzego ko yari yabeshyeye Gitifu wa Kanzenze nyuma yo kubisabwa n’abakoresha be ndetse na bo bakurikiranywe hamwe.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo aba bantu ngo kuko rwasanze nta mpamvu zikomeye zatuma bakurikiranwa bafunze.
Ubwo ariya makuru yasakaraga ku mbuga nkoranyambaga, Gitifu w’Umurenge wa Kanzenze, yari yayamaganiye kure, avuga ko ibyo yavugwagaho byose ari umugambi wacuzwe n’abagamije kumuharabika bagamije kwangira ubuyobozi abaturage.
RWANDATRIBUNE.COM