Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahagaritse bamwe mu bakozi bako n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu kazi mu gihe kitazwi kubera amakosa bakoze.
Abahagaritswe barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, ushinzwe Imibereho myiza mu Murenge wa Mudende n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanyundo. Aba bose bakurikiranyweho kubeshya muri raporo ko bubakiye umuturage utishoboye kandi bitarakozwe.
Mu bahagaritswe kandi harimo uwari Umuyobozi ukuriye Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Rubavu ukurikiranyweho gushyira umwarimu mu kazi binyuranyije n’amategeko bigatuma akora adahembwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yemeje aya makuru avuga ko abahagaritswe hari amakosa bakurikiranyweho.
Yakomeje ati “Nibyo bahagaritswe mu kazi igihe kitazwi. Ni ibisanzwe mu kazi nkuko amategeko abiteganya igihe umukozi hari ibyo akurikiranyweho arahagarikwa hakabanza hagasuzumwa ibyo akurikiranyweho.’’
Hategekimana Claude