Umusaza witwa Kabeba wo mu Murenge wa Kanzenze muri Rubavu, bamusanze mu manga yapfuye, ngo yri yaburiwe irengero ku wa mbere w’iki cyumweru, amakuru avuga ko yaguye mu mukoki muremure.
Kabeba Cyizihira yari atuye mu Murenge wa Kanzenze, Akagari ka Kirerema mu Mudugudu wa Bisesero.
Amakuru avuga ko yari afite ingo ebyiri, ngo yatashye avuye muri Kanama aho afite urugo rumwe, ajya Kanzenze ku rugo rwa kabiri, icyo gihe byari bwije.
Kanzenze baramutegereje baramubura, hashira iminsi ibiri.
Umuhungu we yatekereje kujya kumushakisha na mugenzi we, bajya gushakira aho ngo yari asanzwe anyura, nibwo baje kumubona mu manga yarapfuye ahamazemo iminsi ibiri.
Kuri uyu wa kane tariki 28 Gicurasi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Nyiransegiyumva Monique yabwiye Umuseke ko bakeka ko uriya Musaza yanyereye agwa hariya hantu ahasi ubuzima.
Ati “Hafi y’aho yakundaga kunyura ni ahantu hahanamye cyane, nibwo basanze yaguyemo yapfuye. Ntabwo ibizamini byo kwa Muganga twamenye ibyavuyemo ariko turakeka ko yahanutse.”
Umurambo w’uyu musaza wabonetse ejo hashize tariki 27 Gicurasi, amaze amajoro abiri muri iyo manga.
Ni inkuru ya umuseke.rw