Mu karere ka Rubavu Umurenge wa Nyakiriba akagari ka Gikombe umudugudu wa Kitarimwa , umuyaga udasanzwe wangije imitungo y’abaturage harimo n’imodoka yagwiriwe n’igiti.
Mfitumukiza Faustin umushoferi warutwaye imodoka ifite plaque RAE 893V avuze ko yamanukaga ajya Rubavu ageze Nyakiriba asanga ibiti byaguye mu muhanda.
Ati” Nasanze ibiti byaguye mumuhanda nkihagera abaturage barikubitema babivana mu muhanda ndahagarara ngihagarara ako kanya ikindi giti kiragwa kigwa kumodoka ariko kubwamahirwe ntacyo nabaye hamwe nuwo twarikumwe gusa imodoka yangiritse.
Ntakirande Gilbert yabwiye Rwandatribune ko umuyaga watangiye nkasaa 90:00h ibiti bitangira kugwa mu muhanda saa 11:36h.
Ati” Twabonye ibiti bigwa mu muhanda tugerageza kubikuramo, nibwo imodo nyinshi zahagaze imwe muri zo igwirwa n’igiti irangirika.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba Nyiransengiyumva Monica yavuze ibiti byari byafunze umuanda byakuwemo .
Ati” Aho ibiti byari byaguye babikuyeho ubu umuhanda ninyabagendwa Kandi ibiti bikuze tugiye kureba uko twabitema bitazongera guteza ibindi biza.”
Jean Pierre Ndagijimana