Nyuma yuko Umuyobozi w’Umudugudu umwe wo mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu ajyanywe mu kigo cy’inzererezi, umuryango we, uratabaza ndetse ukavuga ko utemerewe kumusura.
Uyu muyobozi w’Umugudugu wa Nyakibande, mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba witwa Mutezimana Jean Baptiste, yajyanywe mu kigo cy’inzererezi nyuma yuko inzuki zavuye iwe zikarya abantu.
Izo nzuki bikekwa ko bazitererejwe n’umuvuzi gakondo wari waje kuvura umugore w’umuhungu w’uyu muyobozi w’Umudugudu.
Umugore w’uyu muyobozi w’Umudugudu ufungiye mu kigo cy’inzererezi, avuga ko yagiye gusura umugabo we anamushyiriye imyenda ariko bakanga ko babonana.
Uyu mugore asaba ko umugabo we yarekurwa kuko nta cyaha yakoze cyatuma afungwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yemeje ko uyu Muyobozi w’Umudugudu ari mu kigo kinyuzwamo abananiranye ariko ko adafunze.
Yagize ati “Ntabwo afunze, arimo gukosorwa, Mudugudu ni umuyobozi, aragiye arishije abantu inzuki abaturage baratakamba, tujya kumubaza abantu babikoze ntiyabatangaza kandi bibereye iwe. Nka Mudugudu afite inshingano zo gutangaza amakuru kugira ngo inzego zibikurikirane.”
Uyu muyobozi w’Akarere avuga ko uyu muyobozi w’Umudugudu yateje umutekano mucye mu baturage.
Ati “Agomba kubanza kugira ibyo abazwa kandi akabisubiza, niba yanga kubisubiza rero agomba kubanza agasubiza ngo n’ubutaha n’ikibazo kitazongera kuba. Nasubize nabirangiza bamurekure.”
Uyu muyobozi w’Akarere avuga ko nta muntu numwe uzabangamira abaturage ngo areke kubibazwa byumwihariko nk’uyu muyobozi uba ufite inshingano zo gufasha abaturage kubaho batekanye.
RWANDATRIBUNE.COM