Uyu munsi kuwa 16 Ukuboza 2021 guhera sa Munani z’umugoroba nibwo Uwamungu Theophile Umwanditsi w’Urukiko Rwibanze rwa Gisenyi uheruka gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB akurikinyweho ibyaha byo gusaba ruswa ishingiye ku gitsina no kwiyitirira urwego rw’umwuga yitabye urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi.
Umushinjacyaha yatangiye abwira abacamanza ko ibyaha byose bishinjwa uregwa bifite ishingiro ashingiye ku bimenyetso byatanzwe n’urega ndetse akaba ari nawe wasabwe iyo ruswa.
Muri ibyo bimenyetso harimo amajwi y’uregwa yafatiwe mu kiganiro yarimo agirana n’umurega kuri telephone igendanwa amusaba ruswa ishingiye ku gitsina aho umushinjacyaha yagaragaje tumwe mu duce tugize icyo kiganiro agaragaza ko uregwa yahamagaye urega amusaba kumusanga iwe mu rugo kugirango amuhe ibishimisha umubiri maze nawe abone kumufasha kwihutisha itariki y’urubanza. Ibi ariko ngo akaba yaranabikoze yiyita umucamanza ubifitiye ubushobozi kandi nyamara asanzwe ari umwanditsi w’urukiko bifatwa nko kwiyitirira urwego rw’umwuga .
Umushinjacyaha kandi yakomeje avugako hejuru y’ibyo uregwa yafatiwe mu cyuho n’abakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha RIB bari kumwe n’umwe mu bashinzwe umutekano(Police) bakamufata amafoto maze asaba umucamanza ko uregwa yakomeza gufungwa iminsi 30 kugirango atazatoroka ubutabera ndetse akaba yanasibanganya ibimenyetso.
Nyuma yo kumva ubushinjacyaha umucamanza yahaye ijambo uregwa maze amubaza n’iba ibyo aregwa abyemera undi arabihakana avuga ko ibyo aregwa byose nta shingiro bifite ko ahubwo ari umugambi mubisha yacuriwe n’umupolisi witwa Mugisha agamije ku mwihimuraho biturutse ku kuba uyu Mugisha yarigeze kuba mu nzu ze ariko akaza kuzimusohoramo nabi nyuma yaho byasaga nkaho yari yarazibohoje.
Yemeye ko urega yageze iwe murugo koko ariko ko gahunda bari bafitanye atari ukuryamana nawe, ko ahubwo yari yamwemereye kumurangira ugomba kumwunganira mu rubanza yarimo arega se nk’uko yari yabimusabye .
Yakomeje avuga ko ubwo yarimo asohoka mu gipangu atuyemo hashize akanya gato uwo mutegarugori ahageze ,yatunguwe no guhita abona abakozi babiri b’urwego rw’ubugenzacyaha RIB bari kumwe n’umupolisi umwe witwa Mugisha maze bahita bamuhagarika bamutegeka kwambara amapingu niko guhita bamuhatira gusubira inyuma akinjira munzu atuyemo. Aho ngo nibwo bamuhatiye kwemera ibyo bamushinja bakoresheje iterabwoba ririmo ku mutunga imbunda.
Ikindi ngo n’uko uyu mupolisi witwa Mugisha wazanye n’abakozi ba RIB gufata uregwa asanzwe afitanye isano ya hafi n’uwatanze ikirego ngo bikaba bigaragaza ko Mugisha yaba ariwe wakoresheje mubyara we kugirango yihimure.
Abunganira uregwa nabo basabye urukiko kudaha agaciro ibimenyetso by’amajwi yafatiwe kuri telephone y’urega ngo mu gihe bigaragara ko yafashwe hagamijwe akagambane bityo ko ibyakozwe muri ubwo buryo bitubahirije amategeko .
Ku cyaha cyo gusaba ruswa ishingiye ku gitsi abunganira uregwa babwiye umucamanza ko mu majwi yafashwe ntahagaragaza ko uregwa yasabye ruswa ishingiye ku gitsina ndetse ko ibyo ubushinjacyaha bushingiraho byo kuba umukiriya wabo yarasabye urega kumusanga mu rugo bidasobanuye ko umukiriya wabo yashakaga kumusambanya cyane cyane ko ari no mu rugo iwe akaba anahafite umugore babana.
Ikindi ngo n’uko uregwa atariwe wabanje guhamagara urega ngo kuko mu majwi yafatiwe kuri telephone igendanwa bigaragara ko urega ariwe wabanje guhamagara uregwa amubaza aho yamusanga undi akamusubiza ko atari ku kazi ko bishobotse yamusanga mu rugo. Banongeraho ko gahunda atari ugusambana nk’uko bivugwa ko ahubwo uwo mugore yari yasabye uwo mwanditsi w’urukiko kumufasha kumushakira uzamwunganira mu mategeko undi nawe akabimwemerera.
Kubijyanye no kwiyita umucamanza kandi ari umwanditsi w’urukiko abunganira uregwa bagera kuri bane basobanuye ko mu bimenyetso biromo n’amajwi ntaho umukiriya wabo yigeze yiyita umucamanza ko ahubwo urega ariwe wamwitiranyije n’umucamanza ngo bitewe n’uko abagana inkiko benshi uwo babonye wese yambaye ikanzu bamwitiranya n’ umucamanza ngo bikaba aribyo byatumye muri telepfone y’urega yandikamo amazina “Umucamanza” ariko ko ibyo atabitegetswe n’uregwa bityo ko umukiriya wabo yarekurwa by’agateganyo agakurikirwa ari hanze”.
Bakomeza bavuga ko ikindi kigaragaza akagambane uyu mupolisi witwa Mugisha ugaragara muri iyi dosiye yakoreye umukiririya wabo ngo n’uko nta ruhusa rw’abamukuriye agaragaza rumwemerera kujya guta muri yombi uregwa.
Uregwa nawe yasabye urukiko kumurekura byagateganyo agakurikiranwa ari hanze nyuma yo kugaragaza ko asanzwe afite imitungo ifite agaciro kangana na miliyoni 40 harimo n’inzu atuyememo yemera ko yaba ayitanzemo ingwate ishimangira ko atacikaka ubutabera.
nyuma yo kumva impande zombi umucamanza yanzuye ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa by’abagateganyo izasomwa kuwa 20 Ukuboza 2021 nyuma yo gusuzuma ibisobanuro by’impande zombi.
Hategekimana Claude