Mu kiganiro n’abahagarariye urubyiruko cyatanzwe na depite Annoncée Manirarora mu karere ka Rubavu, yagaragaje uburyo jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 yateguwe, ingengabitekerezo yayo ikigishwa mu rubyiruko.
Yarusobanuriye uburyo mu 1976 Habyalimana Juvenal wari perezida yanze gusinya amasezerano mpuzamahanga ahana jenoside.
Yerekanye n’uruhare rw’amashyaka menshi mu mwaka w’1992 mu mugambi wo kwica abatutsi, anagaragaza uburyo jenoside yakorewe abatutsi itabaye kubw’impanuka kuko itegurwa ryayo ryanemejwe n’uwari Minisiteri w’intebe wa leta yiyise iy’abatabazi Kambanda Jean mu gihe yaburanaga mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha.
Yabwiye urubyiruko uburyo mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi interahamwe n’ ‘impuzamugambi batorejwe mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe, yanasobanuye ishyirahamwe ryibumbiyemo abicanyi kabombo ryitwa Turi Hose, uburyo urubyiruko rwari muri iryo shyirahamwe ryagize uruhare mu gukora jenoside yakorewe abatutsi rwifashishije inyigisho rwahawe zo kwica abantu benshi mu gihe gitoya.
Yasobanuriye urubyiruko uburyo Gisenyi hiswe Komine Rouge kubera ubwicanyi ndengakamere bwahakorewe abatutsi muri kano gace mu mwaka 1994.
Yarangije ikiganiro yereka urubyiruko uburyo igihugu kiyubatse abanyarwanda bakishyiriraho Itegeko Nshinga riteguwe n’abanyarwanda, bakishyiriraho itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange kandi rihana jenoside n’ingengabitekerezo yayo, anabakangurira nk’urubyiruko ruhagarariye urundi ko rukwiye gukangurira abo bahagarariye kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside kuko ihanwa.
Yabasabye gukomeza kunga ubumwe kuko aricyo u Rwanda rwiyemeje kandi politike ya ndi umunyarwanda ikimakazwa, nk’urubyiruko bakagira uruhare mu kuvuguruza urubyiruko ruri hanze y’igihugu rwibumbiye muri ASBL Jambo ruhora rusebya igihugu runakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu mahanga ko narwo rukwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga mukuvuga aho igihugu kigeze.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com