Bamwe mu rubyiruko rwacikirije amashuri bari kumwe n’abandi bayarangije ariko bakabura akazi barahamagarira bagenzi babo kwitabira kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro byumwihariko ajyanye n’amahoteri ndetse n’ubukerarugendo y’igihe gito kuko bibafasha kubona imirimo no kumenyana n’abantu b’ingeri zitandukanye.
Ibi uru rubyiruko rwabigarutseho ubwo abo mu karere ka Rubavu bahabwaga impamyabumenyi zabo ubwo basozaga amasomo bari bamazemo amezi 6 bari bahugurwa mu masomo ajyanye no guteka ndetse no kwakira abashyitsi batandukanye muri za Hoteli na Resitora.
Ni umuhango wabereye muri Centre D’accueil Saint Francois Xavier (CASFX) Hotel, ari naho aba banyeshuri bari bamaze amezi atandatu bahugurirwa mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi.
Bamwe mu banyeshuri basoje amahugurwa yo guteka no kwakira abakiriya muri CASFX Hotel bavuze ko nyuma yo gucikiriza amasomo abanda barangiza bakabura akazi bahisemo kuyoboka aya masomo ibintu bavuga ko bagiye kuyabyaza umusaruro haba kuba bahangana ku isoko ry’umurimo no kuba bayihanga ubundi nabo bagatanga akazi.
Nzayikorera Anne Gantiell wacikirije amashuri ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, yavuze ko mu mezi atandatu amaze ahugurwa muri ako kazi yungukiyemo byinshi ku buryo yiteguye kujya gushaka akazi kandi akaba afite ubushozi bwo kwihangira umurimo.
Yagize ati”Ubwo nacikirizaga amashuri nabaye nk’umuntu wihebye kubera ko nabonaga ubuzima bigiye kuba bubi, kubwo amahirwe tubona umushinga witwa “NEET” maze dutanga ibisabwa baratwakira dutangira guhugurwa mu bijyanye no guteka no kwakira abakiriya muri Hotel none amezi atandatu arashize kandi twungukiyemo byinshi byadufasha mu kwihangira imirimo ndetse no kujya gusaba akazi”
Mugenzi we Sibomana Pascal wakurikiye amasomo y’ ububatsi mu mashuri makuru ariko ntagire amahirwe yo kurangiza ngo abone akazi cyangwa se akomeze yige kaminuza nawe ari mu basoje aya mahugurwa masomo y’ubumenyi-ngiro, yashimiye aba bateguriye aya masomo avuga ko azabafasha guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko kiri hanze aha!
Ati”Nyuma y’aya mahugurwa ndumva mfite ikizere cy’ejo hazaza kuko ubumenyi mfite bunyemerera kwihangira umurimo ndetse no kubona amafaranga mu bundi buryo byose biturutse muri aya masomo nkuye aha.”
Padiri mukuru wa Doyoseze Gaturika ya Nyundo akaba n’umuyobozi mukuru wa Centre D’accueil Saint Francois Xavier (CASFX) Hotel, Straton Nshimyumuremyi, wakurikiranye imyigire y’uru rubyiruko yavuze ko batewe ishema no kuba igihugu cyungutse abakozi beza byumwihariko mu mahoteli kuko ubumenyi n’ubushobozi bbakuye muri aya masomo abaha ububasha bwo guhangana ku isoko ry’umurimo, maze ahamagarira abikorera kurambagiza abakozi bafite ubumenyi muri aba banyeshuri barangije.
Yagize ati:”Aya mahugurwa tubahaye afite agaciro gakomeye cyane kuko yabahuguye ku bwenge, abahuza n’abantu banyuranye ndetse banabonya ubuhamya butandukanye ku buryo batahanye ubumenyi n’ubushobozi bushobora gutuma bahangana ku masoko atandukanye yaba ay’akazi cyangwa guhanga imirimo bakaba batanga akazi ku rubyiruko bagenzi babo bari hanze aha”
Mushakamba Augustin uhagarariye amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu Karere ka Rubavu nawe yasabye abasoje ayo mahugurwa kuticarana ubumenyi bahawe ahubwo bakabubyaza umusaruro kugira ngo biteze imbere kandi bafasha na bagenzi babo batagize ayo mahirwe kwiteza imbere.
Kubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro RTB/NEET nibo bohereje urubyiruko rutandukanye muri CASFX Hotel kugira ngo bahugurwe mu bijyanye no guteka ndetse no kwakira abakiriya muri Hotel mu rwego rwo guhanga imirimo mishya no kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.
Kuva 2017 kugeza 2024 u Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo mishya igera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 500.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko kugeza muri 2021 hahanzwe imirimo mishya 942 324 ku mirimo 1 071 425 yakabaye yarahanzwe mu myaka 5 gusa, bivuze ko iyo ntego yagezweho ku gipimo cya 88%.
Muri rusange mu Rwanda abagera kuri 21.5% by’abagejeje imyaka yo gukora bugarijwe n’ubushomeri ariko byagera ku rubyiruko icyo gipimo kikagera kuri 33%, aho mu cyaro ubushomeri mu rubyiruko buri kuri 35.1% naho mu mujyi bukaba ari 27%.
Rwandatribune.com