Mu karere ka Rubavu haravugwa iyicarubozo ryakorewe umwana w’imyaka 7 rikozwe n’umubyeyi we agahita atoroka kugeza ubu ntaraboneka.
Amakuru yizewe aturuka Mu mudugudu wa Gisangani,akagari ka bisizi, umurenge wa Nyakiriba, ari uko kuwa gatatu taliki 28 mata 2021 mu masaha y’umugoroba , umwana witwa Mugisha , yatabawe n’abaturanyi bamuzitura ingoyi yarimuboshye amaboko n’amaguru, kuva mugitondo kugeza n’imugoroba.
Uwitwa yambabariye Doroteya yatangarije Rwandatribune.com yagize ati:”hashize icyumweru cyose uyu mwana witwa Mugisha akorerwa ihohoterwa nase witwa Sibomana Yusuf.”
Yakomeje agira ati”inta ndaro yiri hohoterwa yakomotse kukuba uyu mwana yarasanzwe mu mu murima w’ibijumba by’umuturanyi acukura ashaka mo icyo guhekenya ,amaze kubona ko bamubonye atorokera ku muturanyi wacu , njya kumushaka mubonye ansaba kutabibwira se kuko yatinyaga ko ashobora kumukubita.
burigihe twasangaga yatorokeye kuri uwo muturanyi nkajya kumuzana,ndambiwe mbibwira se ajya kumwizanira amugejeje mu rugo aramukubita bikabije,ngerageje ku mumukiza ankubitana nawe nda mumusigira njya kuryama arambiwe kumukubita ,yaramutwitse munsi y’ikirenge,ku munwa n’intoki.
Bukeye umwana yansabye ku mwomora maze mfumura musi y’ikirenge havamo amazi nshiraho ikinini, nk’ejo bundi umwana yarakururutse asubira kwa wa muturanyi ise ajya kumuzana n’ubundi kuko yaramaze kuhamenya arongara aramukubita bikomeye , mugitondo cyo kuwa kabiri taliki 27/04/2021 nabyutse njya mukazi nsiga umwana arihamwe na se na barumuna be .
ntashye nsanga inteko yakubise yasaze iwanjye mbajije icyayo banyereka wa mwana aboshye ngo yiriwe ku ngoyi.
Yungamo ati:” nkimara kuhava ise nawe yaragiye ariko asiga amuboshye ! Umwana aratabaza abaturanyi nibo bamutabaye baramuzitura.
Yambabariye akomeza agira ati:ntibyantunguye kuko ise yariyabivuze kumugoroba. Abajijwe icyamuteye kudatabariza uwo mwana nawe yagize ati:”ndimukase sindi nyina ntinye ko noneho nimbivuga aribungirore nabi kuko nagerageje ku mumukiza akadukubita twembi,”
Mu kiganiro na Rwandatribune ,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Bisizi Twagirayesu Bosco yemeje aya makuru agira ati: twatinze kubimenya aho tubimenyeye twasanze ise w’umwana yatorotse maze dufata mukase .
tumushyikiriza RIB ikorera kuri station ya Kanama ubu dufatanijwe n’nzego zose harimo gushakishwa ise ngo aryozwe ibyaha yakoreye ku mwana we ,ni mu gihe umwana we twamujyanye kuri One Stop Center aho akurikiranwa n’abaganga kugira ngo bamwiteho dore ko afite nikibazo cy’imirire.
Ndagijimana Jean Pierre