Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto basanzwe bazwi ku izina ry’aba Motard, umuyobozi w’akarere ka Rubavu yavuze ko koperative yabo ari umufatanyabikorwa mushya akarere kungutse, akaba yabivuze mu gihe bazindukiye mu gikorwa cy’amatora cyo kwitorera abayobozi bazayobora koperative yabo ku rwego rw’akarere ka Rubavu.
Abatora ndetse n’abatorwa bava muba motard mirongo itanu(50) batowe na bagenzi babo bakorera mu karere kose , amatora yo kubatora akaba yarabaye kuwa 20 Gashyantare 2024.
Nyuma yuko hatowe abahagarariye iyi koperative hahise hakorwa inama rusange ya mbere iyobowe na perezida watowe, maze hemezwa statut ya koperative, hemezwa ikicaro cyayo, hatorwa n’izina ryayo aho hemejwe ko koperative yitwa COPERATIVE DUTERIMBERE MOTARD RUBAVU (CODUMORU), hakaba hemejwe n’abakozi bayo ariko bahembwa na leta kubera impamvu z’uko leta yashatse kunganira izi koperative z’abamotari zashyizweho ku buryo budasanzwe.
Abamotari bahagarariye koperative CODUMORU mbere yo kujya mu nshingano batorewe babanje kurahirira inshingano bahawe na bagenzi babo, izo ndahiro zikaba zakiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper.
Nyuma yuko yakiriye indahiro umuyobozi w’akarere yibukije abatowe ko bagiye kuba abagaragu babatoye ko icyo bategerejweho ari icyo ababatoye bifuza ko batera imbere ,akaba yabasabye no gufatanya kugira ngo ibyo batorewe babashe kubigeraho neza, akaba yanabamenyesheje ko abakozi bahawe na leta bazasinyana nabo amasezerano y’akazi angana n’imyaka ibiri kandi ko azabatiza na biro yo gukoreramo.
Perezida wiyi koperative HATEGEKIMANA Jean Damascène akaba yabwiye rwandatribune.com ko icyo ashyize imbere ari uguca imvugo ivuga ngo twarariwe.
Yagize ati: “Abakora umwuga wo gutwara moto bakunze kuguvuga ko bariwe amafaranga, ariko twe icyo tugiye gukora nuko tugarurira abamotari ikizere bakongera gukunda kuba muri koperative, tuzarwanya ikintu cyose rero cyatuma hagaruka imikorere mibi nk’iya mbere, ikindi kandi tugiye kubarura abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu karere ka Rubavu ube uzwi, kandi turabizeza ko tuzakora neza nkuko babidushinze.”
Koperative y’abatwara abantu kuri moto zongeye gushyirwaho ndetse zinatora abayobozi nyuma y’igihe kingana n’imyaka ibiri abamotari ubwabo bisabiye ubuyobozi bw’igihugu ko bwabafasha gusesa koperative bari basanzwe bafite kubera ibibazo byinshi bari bafite byo kunyereza umutungo w’abanyamuryango.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com