Bamwe mubacuruzi bacuruza imyambaro ikorerwa mu Rwanda izwi nka made in Rwanda bakorera mu mujyi wa Rubavu ahazwi nko muri “Unama” bavuga ko babura abakiriya babagurira bitewe n’abitwa abazunguzayi bacuruza imyenda ya caguwa hafi y’aho bakorera bityo bikagabanya abaguzi babaganaga.
Aba bacuruzi bavuga ko na bo mbere bacuruzaga nk’ abazunguzayi ariko nyuma yo gushakirwa aho bacururiza n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bakaba bacuruza imyambaro ikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere gahunda y’ubucuruzi bw’ibikorerwa mu Rwanda ‘made in Rwanda’.
Gusa ariko aba ngo babangamiwe cyane n’abacuruza imyenda ya caguwa bayikuye mu gihugu cy’igituranyi cya Congo.
Iradukunda Esperance yagize ati “Twavuye mu kuzunguza twishyira hamwe dutangira gucuruza made in Rwanda ariko ikibazo tugifite ni uko hari abakiri mu mihanda baba bari kuzenguruka umugi wose bacuruza caguwa kuri makeya bityo twebwe tugategereza abaguzi tukababura.Turasaba rero ko na bo bazanwa hano bagahabwa ibibanza twese tugacuruza tukanasora ntihagire bamwe babihomberamo.”
Uwihoreye Vumilia ni umuyobozi w’abagore bacururiza muri ‘Unama’.avuga ko bahangayikishijwe n’abazunguzayi kuko batuma ubucuruzi bwabo butagenda neza.
Yagize ati “Tugerageza gukora kandi takiteza imbere gusa ikiduhangayikishije ni abakizengurukana imyenda muri uyu mujyi bagicuruza mu buryo butemewe n’amategeko Kandi bagacuruza caguwa.Ibi bituma tutabona abaguzi nk’uko bikwiye.”
Uwihoreye akomeza avuga ko basaba leta ko yabafasha guca abo bacuruzi bagicururiza mukajagari na bo bakabona aho bakura inyungu n’imisoro.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Nzabonimpa Deogratias avuga na bo icyo kibazo bakizi Kandi ko bakomeje kubihashya.
Yongeyeho ko bashyizeho ingambo zo kugihashya kuko hariho inzego zishinzwe umutekano zifata abo bacururiza mu kajagari gusa ngo hari abacyihishahisha kandi mu bihe by’iminsi mikuru bariyongera ariyo mpamvu akarere ka Rubavu na ko kagiye kongera ingufu mu kubarwanya.
Yagize ati “Muri ibibihe tugiye kwinjiramo by’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani turabizi ko biyongera akaba ari nayo mpamvu hagiye gufatwa izindi ngamba nshya zo kubarwanya twongeramo abandi bashinzwe umutekano ngo turebeko byacika Kandi tuzabigeraho.”
Ikibazo cy’abazunguzayi cyakunze kugaragara mu mijyi itandukanye aho hagiye hafatwa ibyemezo ababikora bakubakirwa amasoko yabo bagahabwamo ibibanza byo gucururizamo mu rwego rwo guca akajagari kagaragaraga mu bucuruzi butandukanye cyane cyane ubw’imyenda n’ubw’ibiribwa.
Uwimana joselyne