Bamwe mu bacuruzi bacururiza mu Mujyi wa Rubavu ndetse no mu nkengero zawo bavuga ko banyotewe no kubona amasezerano igihugu cy’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, byasinyanye yo guhuza imipaka (one border paste) yashyirwa mu bikorwa vuba, kugira ngo byihutishye ubuhahirane dore ko uyu mupaka wa Petite bariyeri, ari umwe mu mipaka ya mbere ifite urujya n’uruza ku isi.
Bavugako kuba uyu mupaka udakora amasaha 24 kuri 24 kuba udakora amasaha yose bibateza ibihombo.
Mu minsi yashize nibwo u Rwanda na Congo bagiranye amasezerano ko bagiye kureka umupaka w’u Rwanda na Congo hagati y’umujyi wa Goma n’uwa Rubavu igakora amasaha 24/24.
Mu gihe bajyaga bawufunga saa kumi n’ebyiri z’umugoraba ibyo bigakurwaho kugirango ubuhahiranire burusheho kugenda neza. Abacururiza muri uyu mujyi bakunze gukoresha uyu mupaka uzwi nka grande barierre bavuga ko bumva banyotowe no kubona ayo amasezerano ashyirwa mu bikorwa bagatangira gukora amasaha yose cyane ko iyo bagiye gucururiza Goma bakora basiganwa n’amasaha ngo badasanga bafunze bakararayo ibintu babonaga nk’imbogamizi.
Mukamana Esther yagize ati”Hari igihe ujya gucururiza muri Congo wabona amasaha agiye kugera ukaba wafata imari ukayiteza cyamunara kugirango batagufungirana ukaba wararayo ibyo rero byadutezaga igihombo ariko baturetse tugakora amasaha yose natwe twatera imbere mu mikorere yacu”
Umuhoza Alice nawe ati” iyo umupaka ufunze natwe n’inkaho ntacyo tuba turi gukora kuko abakiriya tugira benshi ni abakongomani nk’iyo batashye rero ubona isoko riremuye pe, n’ukuvuga ngo ducuruza dusiganwa n’amasaha kuko nabo baba bihuta ngo batabafungirana bakaba barara mu Rwanda ubwo rero baturetse amasaha yose twajya ducuruza ntagihunga cyo kubara amasaha ”
Kuri uyu wa mbere nibwo hateranye inama yahuje ibihugu byombi bigamije kurebera hamwe igihe aya masezerano azashyirirwa mu bikorwa bityo abakoresha iyi mipaka bagatangira gukora uko babyifuza
Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda (Rwanda Immigration) Peter Nkunzurwanda yabwiye Rwandatribune.com ko koko iyo nama yabaye igamije kumenya igihe amasezerano azatangira kubahirizwa yagize ati” ni koko inama yabaye yahuje ibihugu byombi yarigamije kureba igihe amasezerano yasinywe azashyirwa mu bikorwa gusa imyanzuro yavuyemo ntirashyirwa ahagaragara nisohoka tuzayibamenyesha”
Kuruhande rwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo umwe mu bakozi b’ikigo cy’abinjira n’abasohoka mu gihugu cya Congo D.G.M , utarashatse ko amazina ye atangazwa kubw’umutekano we yatangarije Rwandatribune.com ko mu cyumweru kimwe ayo masezerano azaba yatangiye kubahirizwa ndetse ko imyiteguro igeze kure.
Ubusanzwe uyu mupaka wa Congo n’u Rwanda ufunga 18h z’umugoroba ku buryo umuntu iyo yabaga atarasohoka mu gihugu yabaga yagiyemo byamusabaga kuraramo ibi bikaba byaberaga imbogamizi abacuruzi bo mu bihugu byombi kuko uyu mupaka ukoreshwa n’abantu benshi uhasanga urujya n’uruza rw’abantu.
Uwimana Joselyne