Abakora umwuga wo gucuruza amafaranga bazwi kwizina ry’abavunjayi bakorera mu biro by’ivunjisha bo mu karere ka Rubavu bavuga ko baterwa igihombo gikabije n’abavunja amafaranga bakorera hanze binyuranyije n’amategeko.
Aba bavuga ko abavunja bitemewe n’amategeko badatinya no kubikorera imbere y’imiryango y’ibiro byabo.Ngo niba inzego zibishinzwe zitagize icyo zikora mu maguru mashya barafunga imiryango kubera igihombo.
Bavuga ko bo bafite impushya zibemerera gukora uwo mwuga zitangwa na Banki nkuru y’u Rwanda, bakaba bishyura imisoro, hakiyongeraho n’amafaranga batanga umunsi ku wundi y’ubugenzuzi bwa Banki nkuru y’igihugu ariko ugasanga abavunjayi bakorera mu mihanda aribo binjiza agatubutse kuko bavunja ku giciro bashatse cyo hasi bakikubira abakiliya benshi.
umwe mu bavunjayi twaganiriye yagize ati:
“Abababantu baraduteza igihombo Kandi ibi byose biba abayobozi barebera, twaravuze twararushye ntacyo babikoraho nabo bagerageje gufata bahita babarekura bakikomereza akazi kabo.”
Ngendahimana Eric ni umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abavunjayi mu karere ka Rubavu.avuga ko hashize imyaka myinshi basaba ubuyobozi kubakemurira ikibazo cy’abavunjiriza hanze ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Agira ati “Ikibazo cyacu kimaze igihe kirekire, nk’ubu nkweretse kuva mu mwaka wa 2009 amabaruwa twagiye twandikira inzego zibishinzwe kuriki kibazo cyabavunja amafaranga muburyo butemewe n’amategeko, bakadusubiza ko bagiye kugikemura ariko nyuma ntihagire icyo babikoraho. Reba nko muri metero eshanu, urabona abakora ibisa nk’ibyo forex bureaux zikora Kandi bitemewe n’amategeko,ikigeretseho nta nimisoro bishyura nkatwe dukorera muri forex bureau, Kandi ugasanga aribo bakora cyane kuturushya ibintu biduteza igihombo. (Ambien) ”
Ngendahimana akomeza gusaba ubuyobozi kubafasha bigakemura iki kibazo kibateza igihombo gikomeye.
Agira ati:” Turasaba inzego zibifite munshingano zirimo police , Banki nkuru y’igihugu, n’abayobozi bakare re, ko bashiramo imbaraga n’ubushake muguhagarika abakora umwuga wo kuvunja amafaranga batabifitiye uburenganzira ,bitari ibyo forex bureaux zishobora gufunga imiryango kubera igihombo gikabije turimo duterwa nabakorera mumihanda muburyo butemewe n’amategeko.”
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abakora ubuvunjayi mu karere ka Rubavu bwandikiye ubw’ako karere bubusaba gukemura ikibazo cy’abavunja mu buryo butemewe n’amategeko,ubw’akarere nabwo bwandikira inzego za polisi nk’urwego rubishinzwe buzisaba guhashya abavunjiriza hanze.aya mabaruwa yose rwandatribune.com iyafitiye kopi.
Ku murongo wa telefoni twagerageje kuvugisha umuvugizi wa police mu ntara y’Uburengerazuba CIP Kaigi Emmanuel atubwira ko ahuze ko aza kutuvugisha,twongeye kumuhamagara birenze rimwe ntiyatwitaba kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru.
Itegeko rigena ubucuruzi bw’ivunja ry’amafaranga rivugako ukora uyu mwuga agomba kuba afite uruhushya rutangwa na banki nkuru y’igihuhu, yariyandikishije mu rwego ry’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) afite inyubako akoreramo, y’ishyura imisoro ya leta Kandi akanishyura amafaranga y’ubugenzuzi bwa banki nkuru y’igihugu .
Hategekimana Claude