Abakunzi b’agatama baratabaza BRALIRWA kuko depo zayo zose zifunze hose mu mujyi wa Rubavu.
Ibi bibaye mu gihe benshi mu bacuruzi bifite mu mujyi wa Rubavu bakomeje guhunga imitingito ikomeje kwiyasa ubudasiba, kuva aho imitingito itangiriye, ibikorwa by’ubucuruzi muri Rubavu byarafunze.
Aha twavuga ama banki, ibigo by’imari, amaduka n’ibindi. Umwe mu baturage batuye mu murenge wa Gisenyi witwa Kamatari yabwiye Rwandatribune ko kuva ejo kuwa 3 taliki ya 27 Gicurasi byibuze utubari n’ahandi hose hacururizwaga ibinyobwa bya BRALIRWA utapfa kubona icyo kunywa kuko aho zirangurirwa hafunzwe.
Uyu muturage yagize ati: erega abahunze ni babandi bifite ese ubu nkanjye nahungira he? nta muntu mfite muri Kigali na Ruhengeri, twemeye gupfira urwaje muvandimwe”, akaba asaba BRALIRWA kubagoboka kugirango babashye kubona servise zayo ku buryo bworoshye, bityo bibonere ibitotsi
Si ibinyobwa byabuze muri uyu mujyi gusa, amazi nayo yarasanzwe ari ingume aboneka hamwe na hamwe nayo yabaye iyanga, serivise z’ubuvuzi mu bitaro bya Gisenyi zimwe zimuriwe Musanze na Shyira mu gihe kandi n’abacuruza bwa buryo bwo guhererekanya amafaranga mobile money nabo bashiriwe kuberako batakibonaho barangura,kubera ko ibikorwa bya MTN nabyo byafunzwe.
Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bw’uruganda rwa BRALIRWA ruvuga kuri iki kibazo kI murongo wa telephone yabo ntiyadukundira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally