Mukarere ka Rubavu Umurenge wa Rugerero akagari ka Basa umudugudu wa Buranga abana bavuye mu mashuri bakoreshwa imirimo ivunanye aho umwana ufite imyaka 12 azi kubumba amatafari abandi bakayikorera bavana mukirombe bayageza ku muhanda .
Budana Jean d’ Amour yabwiye Rwandatribune.com ko abana bakora imirimo ivunanye bikabaviramo gutakaza amashuri ,ibi ngo biterwa n’ababyeyi babo babajyana kwikorera amatafari kandi batabyemerewe.
Ati:” Abana bazana n’ababyeyi babo tukabafata tugaca amande ababyeyi babazanye mukirombe kwikorera amatafari.Uyu muyobozi yakomeje agira ati” Twandikiye n’ubuyobozi bwo ku mashuri no ku kagari ngo badufashe gukemura icyo kibazo cy’abana batakaza amashuri yabo ariko nanubu ntikirakemuka,
Ariko natwe nkababyeyi tugomba gushiramo ingufu mugusubiza abana ku mashuri doreko aribo rwanda rwejo.
Perezida w’iki kirombe witwa Barame we avuga ko hari ubwo abo bana bamucunga adahari bakajya mu Kirombe.Yagize ati” Abana ntibemerewe kwikorera amatafari ndetse ntibemerewe kubumba amatafari nokugera mukirombe uretse ko baducunga ku jisho bakajyamo tudahari, none natwe nk’ababyeyi tugiye guhagurukira kino kibazo cy’abana barikuva mu ishuri tubasubizeyo bakomeze amasomo yabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Basa Uwizeyimana Michael mu kiganiro yagaye Rwandatribune.com kuri terefone we yahakanye ko nta kirombe bafite gikora ndetse ngo n’ababikoreramo bakora bihishe bitanzwi n’ubuyobozi.
Ati”Abowabonye bose bakoreramo rwihishwa, nta kirombe cy’amatafari dufite mu kagari.Naho kukibazo cy’abana batakaza amashuri tugiye kugihagurukira tugire inama ababyeyi babo ,abana basubire ku ishuri bareke kujya kubumba no kwikorera amatafari.
Peter Ndagijimana