Bamwe mubaturage basenyewe n’ikorwa ry’umuhanda wa kivu Belte barasaba ubuyobozi ko bwabafasha bagahabwa ingurane z’ibyabo bakimuka kuko ubu basigaye batuye mu manegeka kubera ibimodoka bikora uwo muhanda byabasenyeye, none muri ibi bihe imvura igwa byariyongereye, bakavuga ko ubuzima bwabo buri mukaga.
Aba baturage bavuga ko bahangayikishijwe n’inzu babamo kuko zigiye kubagwaho muri iki gihe kimvura babona zizabagwa hejuru cyane ko abandi babariwe bakimurwa bo bakahasigara bonyine
Muzehe hassani ni umwe mubari munzu avuga ko igiye kumugwaho yagize ati”,twasigaye hano twenyine tutishyuwe tugera nko kubantu 40 Kandi abandi barishyuwe kurubu imodoka zikora imihanda iyo zije gukora tuba tuziko ziri butugweho bamara gukora noneho imvura nayo ikaba iraje tugahora muri iyo mihangayiko ya kumanywa na ninjoro turasaba abayobozi rwose kudukemurira ikibazo tukimuka tutazagwa muri izi nzu”
Uwimbabazi Chantal nawe ati” ikibazo cyacu iyo tukigejeje mibuyobozi batubwira ko bakigikurikirana gusa ntituzi ngo kizakemuka ryari ,mudufashe rwose inzu zitaratugwaho tukaba twahasiga ubuzima ,n’imiryango yacu ikazima Kandi twarabibabwiye ,ikibazo kizwi”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba avuga ko ikibazo bakizi ariko bakigejeje kubabishinzwe yagize ati”aba baturage babaruriwe muri kamena uyu mwaka bamwe barishyuwe abasigaye batarishyurwa nabo twabigejeje kuri RTDA, ikibazo cyabayemo nuko Hari abatanze amadosiye yabo nabi bigatuma batinda kwishyurwa,ariko turasaba ko batitwaza ikibazo cyo kuba inzu zabagwaho ko bakwihangana bakaba banajya mu baturanyi cyangwa inshuti zabo n’imiryango bakaba babacumbikira mugihe bagitegereje ko bishyurwa”
Umuhanda kivu belt , wongereye ubugenderanire , ubuhahirane nubukerarugendo muntara yiburengerazuba uhuje uturere twa Rubavu,Rusizi, Nyamasheke,Rutsiro,Karongi, dukikije ikiyaga cya kivu.
Uyu muhanda ufite ibirometero 185, watangiye gukorwa kuva muri 2013 uteganyijwe kurangira 2020 worohereje abaturage bawukoresha mungendo zabo za burimunsi .
Joselyne uwimana