Abanyamuryango ba FPR mu Karere ka Rubavu biteguye kwakira umukuru w’igihugu
Natembereye mu mujyi wa Rubavu kuri uyu mugoroba aho abaturage bafite morale ku rwego rwo hejuru,amazu menshi ateye amarangi akanyamuneza ku baturage,bakora ubushabitsi muri uyu mujyi uhuza imbibe n’umujyi wa Goma muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Iyo uva ku mupaka muto wa Petite bariyeri usanganirwa n’imihanda myiza irimo isuku,amatara y’aka k’umuhanda ibi byose abaturage bakaba bavuga ko babikesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame ari nawe mu Kandida w’umuryango wa FPR inkotanyi.
Iyo winjiye muri Gare ya Nyakabungo usanganirwa n’isoko ryiza rihuzuye riteye amarangi y’umweru wagira ngo ni mu Burayi,iyi gare ikaba ishobora kwakira umubare mwinshi w’imodoka ndetse hakaba hari ikibuga kinini gishobora gukorerwamo n’ibindi bikorwa byinjiza amafranga,iyi gare ikaba yarubatswe na Kompanyi bivugwa ko ikuriwe na Col(rtd)Twahirwa Dodo ikaba iri gucungwa na J&J Company isanzwe ifite Supermarket ikomeye mu mujyi wa Rubavu.
Umuhanda wa Kaburimbo ukanyura ahitwa Karukogo,ugahinguka uva mu mujyi wa Gisenyi ugahinduka k’Umurenge wa Rugerero nawo woroheje ubuhahirane ibi byose bikaba byaratewe n’umuhate w’inzego z’ibanze z’Akarere ka Rubavu.
Gare nshya ya Nyakabungo yahinduye byinshi mu mujyi wa Rubavu
icyambu mpuzamahanga kigezweho
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu Ruhamyambuga yatangaje ko iki cyambu cyujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga kandi kizahuza u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Ibiyaga bigari.
Ati “Twujuje icyambu kinini cyane, kigezweho kiri ku rwego mpuzamahanga, cyujuje ibisabwa, kiduhuza n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko gishobora kujya no mu bindi bihugu kuko ikiyaga cya Kivu hari aho kigera kuri Rusizi umuntu akaba yanyuzayo ibintu wenda akabijyana muri Tanganyika, iyo ugeze muri Tanganyika ushobora kubijyana Tanzania na za Zambia n’ahandi.”
Yahamije ko ibicuruzwa bikorerwa mu nganda z’i Rubavu nka Bralirwa n’izindi, hamwe n’izikorera i Kigali n’ahandi “zinyuza ibintu hano zikabigeza muri izo ntara n’ibindi bihugu, ku buryo tubona ko icyo cyambu cyuzuye na cyo kigiye guhindura byinshi mu bukungu bw’igihugu cyacu n’akarere ka Rubavu by’umwihariko.”
Ruhamyambuga avuga ko iki cyambu cyagiye kuzura harateguwe uburyo bworoshye bufasha kuhageza ibicuruzwa burimo imihanda itandukanye yamaze kubakwa.
Ubwo twasozaga urugendo umuturage witwa Mutuyeyezu Bujeniya wavuganye na Rwandatribune yashimye Perezida Paul Kagame kubw’ibikorwa amaze kugeza ku banyarubavu,asoza abwira Rwandatribune ko habonetse umwanya w’ibibazo k’umunsi w’ejo azabaza imbogamizi zimaze imyaka igiye kugera kw’icumi isoko ry’ubucuruzi rya Rubavu ritaruzura kandi mu mihigo rivugwamo buri gihe.
Mukamuhire Charlotte
Rwandatribune.com