Bamwe mu baturage bagezweho n’ingaruka z’ibiza biheruka kwibasira tumwe mu duce tugize Akarere ka Rubavu, bakamejeje bavuko badakozwa ibyo kwimuka aho bari basanzwe batuye nk’uko bari kubisabwa n’Ubuyobozi .
Ni mu kagari ka Kabirizi mu murenge wa Rugerero ho mu karere ka Rubavu , kamwe mu gace kibasiwe n’ibiza mu buryo bukomeye kuko amazu menshi yari muri aka gace yose yaguye hasi bitewe n’umwuzure watutse mugezi wa Sebeya.
Bamwe mubari bahatuye, bavuga ko ubusanzwe badakunze kwibasirwa n’ibiza, akaba ariyo mpamvu batifuza kwimurwa ahubwo ko basubizwa kuhatura.
Umwe muri aba baturage utashatse gushyira hanze amzina ye aganira n’itangazamakuru yagize ati:”urumva nkanjye wari umaze ukwezi kumwe mpageze Imana inkuye mu bukode, urumva nabura kuvuga ngo bahansubize?
Undi nawe ati :”bahadusubize rwose ntacyo hari hadutwaye n’ubwo habaye Ibiza ariko nibwo bwambere byahaba.”
Kugeza ubu kandi ,bamwe muri aba baturage bo mu kagari ka Kabirizi, batangiye kubumba amatafari kugirango bongere kubaka andi mazu, mu gihe Ubuyobozi bwamaze gufata umwanzuro w’uko abari batuye muri utwo duce bose twagezeho n’ibiza bagomba kuhimuka.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ,buvuga ko hakiri akazi gakomeye mu rwego rwo gusobanurira abaturage ,impamvu bakwiye kwimuka mu duce dushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati”iyo icyemezo gifashwe kigafatirwa abantu benshi nabo bakabigiramo uruhare, ntabwo habura umwe cyangwa bacyeya babirwanya badashaka kubikurikiza uwo munsi .ntekereza ko ari urujyendo,ni urujyendo dutangiye haba kubimura ndetse no kuganira nabo.”
Kugeza ubu, abibasiwe n’ibiza mu Karere ka Rubavu , bahawe amafaranga y’ubukode bw’amezi atatu, mu gihe Leta igishakisha ahandi izabatuza hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com