Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwafatiye ibihano Abayobozi babiri , kumara amezi agera muri atatu badahembwa ,kubera gutwara imodoka basinze bakarenza urugero.
Abo ni Uwimana Vedaste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, wafashwe mu cyumweru gishize yakoze impanuka, Polisi imupimye isanga yari yasinze maze afungwa icyumweru kimwe ariko nyuma ararekurwa.
Hari kandi Ntidendereza Benoit ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Rubavu, nawe wafashwe na Polisi yasinze , ufungwa icyumweru kimwe nyuma aza kurekurerwa.
Nyuma yo kugaragara ho aya makosa,Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahise bubahanisha kumara amazi agera muri atatu batagera mu kazi no kumara ayo mezi badahembwa umushara wabo.
Mu Kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru umuseke, Mayor w’Akarere ka Rubavu yirinze kubashyira hanze ,avuze ko ari amakosa yo mu kazi ariko batemerewe kuvuga ayo ari yo.
Yagize ati “Nubwo tuba tutemerewe kuvuga amakosa aba yakozwe, turabahagarika bamara kwikosora bagasubira mu kazi, ariko nti tuyavuga kuko biba ari ubuzima bwite bw’umukozi. Akarere gafite Abanyamatgeko n’abashinzwe imyitwarire, babanza kureba icyo kibazo bagafata umwanzuro”
N’ubwo Mayor wa Rubavu yanze gutangaza impamvu bafatiwe ibyo bihano ,Ikinyamakuru Umuseke gitangaza ko bazize gutwara imodoka basinze.
Guverinoma y’u Rwanda iheruka gusaba abakozi ba Leta gusubira ku ndangagaciro zikwiye kuranga umuyobozi, bakirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha, n’izindi ngeso zirimo n’ibyaha bya ruswa.