Uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kinigi, Umurenge wa Nyamyumba witwa Ngabonzima Jean de Dieu avuga ko yarajwe muri stade ku kagambane k’Abayobozi b’Akarere nyuma yo kumusaba gukora ihererekanyabubasha n’uwamusimbuye ntaboneke.
Kuwa 07 Nyakanga 2021 nibwo amakuru y’uko ba gitifu 7 b’utugari two mu karere ka Rubavu beguye ku mirimo yabo bitewe no kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko uyu Ngabonzima yanga kwegura.
Nyuma yo kumweguzwa ku ngufu bakamufatiranya no kumuraza muri stade, hari icyo Gitifu Ngabonzima Jean de Dieu yisabira ubuyobozi ko bwamurenganura nawe agahabwa agaciro nk’umuntu wakoreye igihugu ndetse unakigikorera
Yagize ati” Bandeze ko nanze kwitabira ihererekanyabuhbasha n’uwansimbuye, Nabonye ibaruwa kuri Imeli(Email) insaba gukora ihererekanyabubasha kuwa 13 Nyakanga 2021 mu gihe nkiyisoma nsangamo ko ngomba gukora ihererekanyabubasha kuwa 10 Nyakanga 2021. Bahise banshinja ko nasuzuguye nyamara nanjye ngaragaza ko iyi baruywa yangezeho ikererewe”
Amakuru avuga ko uyu Ngabonzima yanze gutanga ibikoresho by’Akagali bidindiza serivisi abaturage bakeneye. Ibi bikoresho yabitanze mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2021 ubwo yemeraga kubikora yarajwe muri stade kubera kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba Kazendebe Héritier yavuze ko kuba uyu muyobozi yemeye guhererekanya ububasha no gutanga ibikoresho by’akazi bigiye kongera serivisi nziza zihabwa abaturage b’Akagali ka Kinigi ko mu Murenge Nyamyumba.
Yagize ati”Ntabwo akagari kari bubere aho, Umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere (SEDO) niwe bakoze ihererekanyabubasha . Ibi biuraza gutuma umuturage w’akagari ka Kinigi ahabwa serivisi inoze nyuma y’igihe atayibona uko bikwiye”
Akarere ka Rubavu kabinyujije kuri Twitter,kagize kati “Nyuma yo gusezera ku kazi ntiyitabire ihererekanyabubasha,Ngabonziza wari Gitifu w’Akagari ka Kinigi yahererekanije ububasha ubwo yararaga muri Stade kubera gufatirwa mu kabari anywa inzoga mu kagari yayoboraga avuye mu Murenge atuyemo kandi turi muri Guma mu rugo kubera Covid-19.
Denny Mugisha