Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyamyumba bavuga ko babangamiwe n’ubuyobozi bw’inzego zibanze bubabuza umutekano iyo hari uvugishije umunyamakuru,kuko ngo iyo bamuganirije hakagira amakuru bamuha nyuma abayobozi b’umudugudu bababuza amahoro kuko baba bashaka ko havuga abo bateguye gusa.
Ni abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu bavugako iyo bavuganye n’itangazamakuru bibagiraho ingaruka zirimo kubuzwa umutekano n’ubuyobozi bw’umudugudu
Kubwimana Alphonse yagize ati” iyo hano muri aka gace kacu haje umunyamakuru aje nko kutubaza ibibazo dufite, ibitagenda neza n’ibindi ukibeshya ukamuvugisha mudugudu na gitifu bataguhaye uburenganzira, bikugiraho ingaruka, muri make nta mahoro wongera kugira, nta n’umutekano”
Uwineza Cloutulda nawe ati”abayobozi bacu baba bashaka ko aribo bitoranyiriza abavugana n’itangazamakuru twese ntitwemerewe kuvuga ikibazo,ubuse umuntu yakuvugira ikibazo uramutse ugifite? Turasaba ko byakemuka twese tukagira uburenganzira bungana bwo gutanga amakuru,usanga kuri ubu hari abo bahimbye amazina ngo ni Bakarariyo mbese babavugiraho, ubwo rero ni ikibazo kiduhangayikishije”
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bwana Habyarimana Gilbert avuga ko “binyuze mu nama z’abaturage n’abayobozi babasobanurira uburenganzira bwabo mu gutanga amakuru no kuyahabwa bityo ko ubabuza gutanga amakuru aba atakiri umuyobozi, akwiye no kuvaho”
Yagize ati” ntamuyobozi n’umwe ukwiye kubuza umuturage gutanga amakuru, buri wese afite uburenganzira bwo gutanga amakuru rwose ,umuyobozi ubuza abaturage gutanga amakuru uwo ntaba akiri umuyobozi akwiriye kuvaho, kandi tuzabikurikirana. niba bihari koko bizakemuka”
Itegeko no 04/2013 ryo ku wa 08/02/2013 ryerekeye kubona amakuru, muri rusange rigamije gutuma abaturage n’abanyamakuru babona amakuru y’ibikorerwa mu nzego za leta no mu nzego z’abikorera zikora imirimo ijyanye n’inyungu rusange,
rivugako umuntu wese afite uburenganzira bwo gutanga amakuru ndetse ingingo ya 38 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2013 ryavuguruwe 2015 ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru kandi bwubahirizwa na leta.
Uwimana Joselyne