Amasosiyete akora imihanda yatangiye ibikorwa byo gusana imihanda yangiritse
Kuva kuwa Gicurasi 2021, ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyatangiye kuruka,gitangirana n’imitingito uko iminsi yagiye ihita ni nako imitingito yongeraga ubukana ari nako isenya kandi yangiza byinshi mu bikorwa remezo.
Uyu muriri w’iyi mitingito wateje ingaruka mu mujyi wa Goma aho amazu yasenyutse, abaturage bamwe barapfa mu gihe mu mujyi wa Rubavu wasenye imihanda ndetse n’inzu zitabarika.
Umuturage witwa Karangwa utuye mu Kagari ka Nengo Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo mu kiganiro amaze kugirana na Rwandatribune yavuze ko mu ijoro ryakeye abatuye uyu mujyi basinziriye usibye imitingito ibiri yumvikanye ariko nayo idakanganye.
Uyu mucuruzi kandi yakomeje avuga ko kuva mu gitondo kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru nta mutingito urongera gukubita, akaba asaba abaturage ba Rubavu bahunze ko basubira mu byabo ko ubu hari ituze.
Umunyamakuru wacu ukorera i Rubavu Hategekimana Claude akaba ari naho atuye nawe yadutangarije ko kuva mu gitondo nta mutingito wari wongera gukubita muri uyu mujyi ko ubu hari ituze ndetse hakaba hari n’amasosiyete yatangiye gusana ibyangirijwe n’umutingito cyane cyane imwe mu mihanda yo mu mujyi wa Rubavu.
Uyu munyamakuru kandi ubwo yasuraga inkambi y’abanyekongo iri ku ishuri rya College Inyemeramihigo yahuye n’abaturage benshi b’Abanyekongo batangiye gusubira iwabo.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyekongo wari usubiye iwabo witwa Kabongo Kamate yagize ati: Twataye ingo zacu, tuzi ko hari abahasigaye kandi ntacyo babaye, turifuza kubasanga, turabona ibyo twabwiwe atari byo, imitingito yagabanutse.
Kamate kandi yakomeje avuga ko amakuru babonye ku bitangazamakuru byo muri Congo n’uko haba harumviswe nabi ubutumwa bwa Guverineri Lt.Gen Ndima, abantu bakihutira guhunga ati: kugeza ubu iwacu imitingito yahosheje ndatashye kandi ndashima u Rwanda n’abanyarwanda uko batwakiriye neza.
Ntirandekura Dorcas