Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi, aho akurikiranyweho ibyaha byo kwaka ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no kwiyitirira urwego rw’umwuga.
RIB ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko uyu mwanditsi ibyaha akurikiranyweho yabikoze ashaka guha serivisi umugore wari ufite urubanza, amwizeza kumufasha kurwihutisha.
Ubwo butumwa bugira buti “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ibi byaha yabikoze yizeza umukiliya w’igitsinagore wari watanze ikirego ko urubanza rwe azarwigiza ku matariki ya hafi kuko abifitiye ubushobozi nk’umucamanza.’’
Uwatawe muri yombi kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha, RIB yashimiye uwatanze amakuru kugira ngo ukekwaho icyaha afatwe, inakangurira abaturarwanda bose gutinyuka bagatanga amakuru ku babaka ruswa iyo ariyo yose kuko aribwo buryo byo kuyirandura burundu.
Uwafashwe akurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no kwiyitirira urwego rw’umwuga.
Ingingo ya 6 y’Itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose, usaba, wemera cyangwa usezeranya gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utuma undi muntu arigirirwa cyangwa wemera amasezerano yaryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.
Iyo ishimishamubiri ryakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 F
Icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha, cyo gihanishwa ingingo ya 281 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Ugikekwaho iyo agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 y ‘amafaranga y’urwanda cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
UMUHOZA Yves