Ubushinjacyaha bwasabiye gufungwa iminsi 30 Me.Niyonsenga Jean Baptsite na Buzizi Salathiel ku cyaha cyo guhimba inyandiko y’urubanza rwa gacaca
Buzizi Salathiel n’Umuhesha w’inkiko w’umwuga na Me.Niyonsenga Jean Baptiste basabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ku cyaha bakekwaho cyo kuba barahimbye inyandiko y’urubanza rwa gacaca bagateza cyamunara inzu ya nyakwigendera Gashugu Dismas. Mu cyumba cy’iburanishya cy’urukiko rw’ibanze rwa Rubavu none kuwa 28 Ukwakira 2021 hatangiye urubanza nshinjabyaha,aho ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Kabeja Dan bwasabiye Buzizi Salathien n’Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Niyonsenga Jean Baptiste basabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ku cyaha bakekwaho cyo kuba barahimbye inyandiko y’urubanza rwa gacaca bagateza cyamunara inzu ya nyakwigendera Gashegu Dismas.
Gashegu Dismas.
Nkuko ubushinjacyaha bwabivuze Gashegu Dismas yitabye Imana kuwa 06/04/1994 ndetse bweretse urukiko icyemezo cy’uko uyu nyakwigendera yitabye Imana ,mbere y’uko haba Jenoside yakorewe Abatutsi,mu nyandiko ndangizarubanza yashingiweho yitiriwe urukiko rwa Gacaca y’umurenge wa Rambura yo kuwa 06/07/2009 ,isobanura ko habaye iburanishwa ku cyaha cya Jenoside ndetse Gashegu Dismas akaba yaritabye urwo rubanza aho yaregwagamo gusahura inka 104 zari mu Ishyamba rya Gishwati aho bavuga ko icyaha cy’ubusahuzi cyakozwe muri Kanama 1994.
Ubushinjacyaha buvuga ko uru rubanza rutabayeho kuko rushingira ku cyemezo cy’uwitabye Imana (Attaestation de deces) yemeza ko Gashegu yapfuye kuwa 06/04/1994,rero ko atagomba kuburana mu manza gacaca kuko zabaye yarapfuye,kandi n’inyangamungayo zivugwa guca uru rubanza zirafunzwe arizo Nkunduwenda Mathias na Dusabeyezu Seraphin,aho bakekwaho guhimba imanza za gacaca kugira ngo batware umutungo w’uwitwa Sinayobye Emmanuel . Uwo mutungo uri mu mujyi wa Musanze ndetse n’umutungo wa Twagirayezu uri mu mujyi wa Kigali ahitwa Kimisagara.
Ubushinjacyaha kandi bwaragaje ko kashe mpuruza nayo yakoreshejwe kuri urwo rubanza ari impimbano kuko urukiko rwa Jomba rwayitiriwe rwari rwanditse ibaruwa ruyihakana ndetse rusaba inzego z’ubugenzacyaha gukurikirana abiganye kasha yarwo,ikindi umushinjacyaha yavuze kuri Niyonsenga Jean Baptiste ntiyashoboye kwerekana amasezerano yagiranye na Buzizi ndetse ngo na raporo ya cyamunara byose byari ibihimbano.
Dore Uruhande rw’abaregwa icyo babivugaho:
Buzizi Salathiel yavuze ko atazi gusinya kandi ko we atari n’umucikacumu yatahutse avuye muri Zaire ahagana mu 1996,ndetse n’Umuhesha w’Inkiko Niyonsenga Jean Baptiste atamuzi ,gusa akaba akeka ko hari inyandiko yaba yarasinyishijwe n’uwitwa Ndahiro Martin ufungiwe icyaha n’ubundi cyo guhimba imanza za gacaca. Me Niyonsenga we avuga ko akazi yagahawe na Ndahiro ariko amafaranga akayishyura Buzizi.
Inzu yatejwe cyamunara ikaba iri mu murenge wa Gisenyi,Akagari ka Nengo hafi n’umupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Me Niyonsenga avuga ko amafaranga yayigurishije yayagabanyije abantu 3,harimo Ssgt Nsabimana Callixte,Buzizi Salathiel na Ndahiro Martin,ubushinjacyaha bukaba bwarasabye ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bugikomeje iperereza inteko y’urukiko yari iyobowe n’Umucamanza Sebagaragu yemeje ko icyemezo kizatangazwa taliki 02 Ugushyingo 2021.
Mu karere ka Musanze ,Nyabihu n’Akarere ka Rubavu harabarirwa byibuze inzu n’amasambu arenga 30 yagiye atezwa cyamunara hifashishijwe inyandiko mpimbano za Gacaca ,kenshi izi manza zose Buzizi Salathiel,Gatambiye Gaspard,bakunze kuvugwa muri izo manza nk’abishyurizwaga iyo mitungo,uwitwa Ndahiro Martin ufungiwe muri Gereza ya Nyakiriba yakunze kuvugwa muri izo manza zose,kenshi imanza zagiye zihimbirwa abantu bapfuye batakiriho bigakorwa mu rwego rwo kwigarurira imitungo yabo.
Ubwanditsi.
Izianxa ntabwo bazihimbye ni izukuri. Ahubwo barebe nezainyangamugayo zicyo gihe zishobora kuna zarabexhywe