Byukusenge Ndahiro Martin, Gatambiye Gaspard na bagenzi bireze bemera icyaha cyo kuba barahimbye imanza za gacaca kugirango bateze cyamunara umutungo wa Sinayobye Emmanuel
Mu iburanisha ry’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu, none kuwa Kabiri taliki 2 Ugushyingo habaye urubanza rw’iburanishwa mu mizi ,aho ubushinjacyaha buregamo Byukusenge Ndahiro Martin wunganiwe na Me.Havugimana Ignace na Me.Bagaza Magnifique, Dusabeyezu Seraphine na Nkunduwenda Mathias bunganiwe na Me.Mousatapha,mu gihe Gatambiye Gaspard na Me.Bagaza Magnifique muri urubanza kandi uruhande rw’abaregera indishyi rwari ruhagarariwe na Me.Mukansanga Ziada
Dore uko ikibazo giteye:
Ubushinjacyaha bwavuze ko Ndahiro Martin ariwe wari ukuriye umugambi karundura wo kwigarurira imitungo ya Sinayobye Emmanuel uba hanze y’u Rwanda, aho yafashe uwitwa Gatambiye Gaspard amusaba kwiyitirira ko yasahuwe inka ndetse hangizwa n’inzu mu cyahoze ari Segiteri ya Rambura, Komini Karago, Gatambiye yaje kubyemera baza kwifashisha Ndateze Augustin wari Perezida wa Gacaca Mu Murenge wa Rambura ndetse ni nawe wazanye ifishi yakoreshwaga mu guca imanza za Gacaca barayuzuza ndetse n’uwari Umwanditsi wa Gacaca Dusabeyezu Selaphin arabisinyira.
Ubwo buzuzaga iyo fishi kandi hahamagajwe inyangamugayo ebyiri harimo uwitwa Sebigaragara na Nkunduwenda Mathias, ariko Sebigaragara we yanga kubisinya nkuko yabisobanuriye mu rukiko nk’umutangabuhamya, hifashishijwe kandi Habarugira Theoneste uzwi ku mazina ya Miterrand wiyise nk’umutangabuhamya mu rubanza rwa Gacaca.
Kubera ko iyi nyandiko yacuzwe mu mwaka wa 2018 inkiko Gacaca zararangije imirimo yazo, byabaye ngombwa ko Ndahiro Byukusenge yagiye gucurisha kashe ya Gacaca ndetse n’indi kashe mpuruza y’urukiko rw’ibanze rwa Rambura, barangije uwo mugambi urubanza baruha Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me.Uwimana Marie Goleti atangira kurangiza urubanza.
Dore ko uruhande rw’abaregwa rubivugaho:
Ndahiro Byukusenge Martin, Gatambiye Gaspard, Dusabeyezu Selaphin na bagenzi be bose bapfukamye imbere y’urukiko baratakamba basaba Imbabazi urukiko n’abanyarwanda bose muri rusange bavuze ko uru rubanza rutabaye ko yari amaco y’inda ariko uwitwa Nkunduwenda Mathias we avuga ko yatwawe mu kigare nta kintu yari azi gusa, mu kwiregura kwabo bavuga ko uwitwa Ndateze Agustin yari ku isonga mu gucura uyu mugambi.
Abunganizi mu by’amategeko bo basabye urukiko ko rwaca inkoni izamba kuko abakiliya babo batagoye ubutabera bakaba bifuzako bahabwa igihano gisubitse, mu gihe ubushinjacyaha bwo bwabasabiye igifungo cy’imyaka 5, urubanza rukazasomwa kuwa kuwa 19 Ugushyingo 2021 saa cyenda z’amanwa.
Uruhande rw’abaregera indishyi ku ruhande rwa Sinayobye Emmanuel ntirwahawe ijambo kuko uwitwa Gisanabagabo waziregeye urukiko rwavuze ko yambuwe ububashya bwo kumuhagararira mu kwezi kwa 3 k’uyu mwaka kubera ko yakemanzwe, bityo Umwunganizi Me.Mukansanga Ziada akaba yahise yikura muri urwo rubanza dore ko uruhande rw’abaregera indishyi rutigeze runatanga igarama.
N’ubwo bimeze bityo Ndahiro Martin, Nkunduwenda Mathias na Ndateze Augustin hari izindi manza nshinjabyaha nazo bakurikinyweho n’ubushinjacyaha aho bakekwa kuba baragurishije mu cyamunara umutungo wa Gashegu Dismas uri mu murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo,aho bakoranye ubufatanyacyaha na Buzizi Salathiel na Me.Niyonsenga Jean Baptiste uzwi ku mazina ya Tonny aho hagitegerejwe umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Rubavu ku bijyanye n’ifungwa n’ifungura.
Ubwanditsi
Icaha bagirizwa kirakomeye kuba bakatiwe basabiwe imyaka 5 vyerekana uguhengama.