Urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda, rwatangaje ko umupaka munini uzwi nka La Corniche ugabanya u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu karere ka Rubavu, ubu watangiye gukora nka One stop border post.
Uru rwego rwatangaje ko ubu abaca kuri uyu mupaka uhuriweho, bashobora gusinyisha ku ruhande urwo ari rwo rwose rw’ibi bihugu.
Umupaka uhuriweho ‘One Stop Boarder Post’, ufasha mu guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kugabanya igihe byafataga kwambuka umupaka, ukanoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse no kwihutisha serivisi zitangirwa ku mupaka.
Urwego rw’abinjira n’abasohoka ruvuga ko mu buryo bwa vuba iyi One Stop Border Post, yatangiye gukora kuwa 30 Ugushyingo 2019, iri buze gufungurwa ku mugaragaro.
Uyu mushinga wari ukubiyemo kubaka inyubako zitangirwamo serivisi ku mupaka uhuriweho harimo ibiro, parikingi, ububiko ndetse n’inzira inyuramo imodoka nini.
Abantu bari hagati ya 4000-5000 nibo bambukiranya uyu mupaka, benshi muri abo akaba ari abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse.
Ku ruhande rw’u Rwanda uyu mupaka uba ufunguye amasaha 24, mu gihe ku ruhande rwa Congo wabaga ufunguye kugeza saa yine z’ijoro.
Ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi nibyo bihanyuzwa cyane.
Rwanda tribune.comyagiranye ikiganiro n’umwe mu baturage bakoresha uyu mupaka witwa Nyirakamari Seraphine yagize ati:ni inkuru nziza ku banya Rubavu na bandi bose,bakoreshaga uyu mupaka ati:byaturenze nta murongo ugihari turikwakira serivise zihuse,turashima Ubuyobozi bwa Kongo n’uRwanda.
Rwandatribune.com yaganiye n’umucuruzi w’umukongomani witwa Byambwera Etienne a yagize ati “Nakoresheje umupaka wa Grande bariere(La Cloniche) ejo k’umugoroba, natangajwe n’impinduka zihari, serivisi ziratangwa mu buryo bwihuse, ni byiza kubona abahagarariye imipaka ku mpande z’ibihugu byombi bicaye hamwe kandi bakorera hamwe, buri wese yishimiye izi mpinduka zabaye.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanditse ko umupaka w’u Rwanda na RDC, ari umwe mu yikoreshwa cyane ku Isi.
Yavuze ko ‘La Corniche One Stop Border Post (OSBP), izongera urujya n’uruza rw’abantu n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi’.
Mwizerwa Ally