Urukiko rw’ibanze rwa Rubavu rwakatiye iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo Umuhesha w’inkiko Niyonsenga J.Baptiste ku cyaha bakekwaho cyo gukora inyandiko mpimbano za gacaca kugirango bateze cyamunara umutungo wa Gashegu Dismas.
Mu masaha y’ikigoroba cy’ejo kuwa gatanu taliki ya 5 Ugushyingo 2021 nibwo Umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Rubavu Sebagaragu yatangaje icyemezo cy’ifungwa ry’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 Umuhesha w’inkiko w’umwuga Niyonsenga Jean Baptitse uzwi ku mazina ya Tonny na Buzizi Salathiel ku cyaha bakekwaho bakoze cyo guhimba inyandiko za Gacaca bakaba barazifashishije mu guteza cyamunara inzu ya Gashegu Dismas iri ku mupaka munini wa Grande barriere.
Urukiko rwafashe iki cyemezo bashingiye ku mpungenge zatanzwe n’ubushinjacyaha aho bwavugaga ko baburanye bari hanze,batoroka ubutabera cyangwa bakangiriza ibimyenyetso kubera ko ibyaha bakurikiranyweho bikomeye.
Nkuko ubushinjacyaha bwavuze Gashegu Dismas yitabye Imana kuwa 06/04/1994 ndetse bweretse urukiko icyemezo cy’uko uyu nyakwigendera yitabye Imana ,mbere y’uko haba Jenoside yakorewe Abatutsi,mu nyandiko ndangizarubanza yashingiweho yitiriwe urukiko rwa Gacaca y’umurenge wa Rambura yo kuwa 06/07/2009 ,isobanura ko habaye iburanishwa ku cyaha cya Jenoside ndetse Gashegu Dismas akaba yaritabye urwo rubanza aho yaregwagamo gusahura inka 104 zari mu Ishyamba rya Gishwati aho bavuga ko icyaha cy’ubusahuzi cyakozwe muri Kanama 1994.
Ubushinjacyaha buvuga ko uru rubanza rutabayeho kuko rushingira ku cyemezo cy’uwitabye Imana (Attestation de deces) yemeza ko Gashegu yapfuye kuwa 06/04/1994,rero ko atagomba kuburana mu manza gacaca kuko zabaye yarapfuye,kandi n’inyangamugayo zivugwa guca uru rubanza zirafunzwe arizo Nkunduwenda Mathias na Dusabeyezu Seraphin,aho bakekwaho guhimba imanza za gacaca kugira ngo batware umutungo w’uwitwa Sinayobye Emmanuel . Uwo mutungo uri mu mujyi wa Musanze ndetse n’umutungo wa Twagirayezu uri mu mujyi wa Kigali ahitwa Kimisagara.
Umuhesha w’inkiko Niyonsenga Tonny umushinjacyaha yerekanye ko nta cyamunara yigeze akora kuko nta raporo yayo yabashije kwerekana ndetse hari n’ibaruwa yo kuwa 24/08/2016 yandikiwe n’urugaga rw’abahesha b’inkiko yamutegekaga kuba yaverishije,amafaranga yatejwe cyamunara kuri Konti ya MINIJUST iri muri BNR angana na 42.760.000 bivugwa yavuye mu cyamunara ntabikore,ndetse n’umuryango wa Gashegu wamwandikiye umusaba Raporo ya cyamunara mu ibaruwa yo kuwa 19/01/2016 nabo ananirwa kuyibaha byose bikerekana ko nta cyamunara yabayeho.
Muri urubanza kandi hagarutswe ku ibaruwa yanditswe na Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Jomba yasabaga inzego za Polise gukurikirana uwahimbye Kashe mpuruza iri ku rubanza rufite nomero 302,kuko urukiko rwavuze ko itari iyabo, uru rubanza 302 ninarwo Me.Niyonsenga yashingiyeho ateza Cyamunara umutungo wa Nyakwigendera Gashegu Dismas.
Dore ukwiregura kw’abaregwa uko kwagenze :
Buzizi Salathiel yavuze ko atazi gusinya kandi ko we atari n’umucikacumu yatahutse avuye muri Zaire ahagana mu 1996,ndetse n’Umuhesha w’Inkiko Niyonsenga Jean Baptiste atamuzi ,gusa akaba akeka ko hari inyandiko yaba yarasinyishijwe n’uwitwa Ndahiro Martin ufungiwe icyaha n’ubundi cyo guhimba imanza za gacaca.
Buzizi yavuze ko nta manza z’imitungo yigeze aburana kuko bitari gushoboka kuko inteko gacaca z’imirenge zitaburanishaga imanza z’imitungo hagendewe ku itegeko ryagengaga imiterere n’imikorere y’inkiko gacaca,Buzizi akaba avuga ko ibi byose byaryozwa Ndahiro Byukusenge Martin kuko ariwe ubizi neza,mu gihe Me Niyonsenga we avuga ko akazi yagahawe na Ndahiro ariko amafaranga akayishyura Buzizi n’umusilikare witwa SSGT Nsabimana Callixte.
Ingingo ya 276 y’itegeko mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda rivuga ko umuntu wese uhindura mu buryo ubwo aribwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo,ashyiraho igikumwe cyangwa umukono bitari byo ,akandika ibintu bidahuye n’ukuri agakoreshya iyo nyandiko mu buryo ubwari bwo bwose iyo abihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’igifungo kiri hejuru y’imyaka 5 kugeza kuri 7 n’ihazabu ya miliyoni 3 kugeza kuri Miliyoni 7,ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo.
Uwineza Adeline