Umucamacanza yahamije Ndahiro Byukusenge Martin Gatambiye Gaspard na bagenzi be icyaha cyo gukoreshya inyandiko mpimbano
Isomwa ry’urubanza ryabereye mu ruhame kuwa gatanu taliki ya 19 Ugushyingo ku cyicaro cy’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu,mu isoma ry’urwo rubanza Umucamanza yavuze ko igihano bagombaga guhabwa ari igifungo cy’imyaka 7 kugeza ku myaka 8 ariko habayemo inyoroshya cyaha kuberako,abaregwa bemeye icyaha bakanagisabira imbabazi.
Mu iburanisha mu mizi Ubushinjacyaha bwavuze ko Ndahiro Martin ariwe wari ukuriye umugambi karundura wo kwigarurira imitungo ya Sinayobye Emmanuel uba hanze y’u Rwanda, aho yafashe uwitwa Gatambiye Gaspard amusaba kwiyitirira ko yasahuwe inka ndetse hangizwa n’inzu mu cyahoze ari Segiteri ya Rambura, Komini Karago, Gatambiye yaje kubyemera baza kwifashisha Ndateze Augustin wari Perezida wa Gacaca Mu Murenge wa Rambura ndetse ni nawe wazanye ifishi yakoreshwaga mu guca imanza za Gacaca barayuzuza ndetse n’uwari Umwanditsi wa Gacaca Dusabeyezu Selaphin arabisinyira.
Ubwo buzuzaga iyo fishi kandi hahamagajwe inyangamugayo ebyiri harimo uwitwa Sebigaragara na Nkunduwenda Mathias, ariko Sebigaragara we yanga kubisinya nkuko yabisobanuriye mu rukiko nk’umutangabuhamya, hifashishijwe kandi Habarugira Theoneste uzwi ku mazina ya Miterrand wiyise nk’umutangabuhamya mu rubanza rwa Gacaca.
Kubera ko iyi nyandiko yacuzwe mu mwaka wa 2018 inkiko Gacaca zararangije imirimo yazo, byabaye ngombwa ko Ndahiro Byukusenge yagiye gucurisha kashe ya Gacaca ndetse n’indi kashe mpuruza y’urukiko rw’ibanze rwa Rambura, barangije uwo mugambi urubanza baruha Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me.Uwimana Marie Goleti atangira kurangiza urubanza.
Mu ntara y’uburengerazuba n’iya Amajyaruguru harabarirwa imitungo igera muri 80 yagiye itezwa cyamunara hifashishijwe inyandiko mpimbano za Gacaca muri yo havugwamo umutungo wa Nyakwigendera Bariyanga Sylvestre wari Perefe wa Ruhengeri,Kajerijeri Juvenal wari Burugumustre wa Mukingo,Rwabaringa wari Rwiyemezamirimo n’indi myinshi mu birego byatanzwe mu nzego zinyuranye amazina yabariya bahamwe n’icyaha agenda agaragaramo,abaturage bakaba bashima urwego rw’ubugenzacyaha RIB kuba rwarashyize imbaraga mu kugenza ibi byaha.
Uwineza Adeline