Mu butumwa yageneye urubyiruko, Minisitiri Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye urubyiruko kubwiza ukuri abarimo abakuru b’ibihugu byo mu karere bavuga ko urubyiruko rwo mu Rwanda ruboshwe ndetse bakiha no kuvuga ko bazaza kurubohora.
Ibi yabivuze ubwo yararukaga ku magambo yavuzwe na Perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ubwo bavugaga ko biteguye kubohora abanyarwanda ingoyi y’igitugu ibariho.
Aba bayobozi bakunze gutangaza ko Abanyarwanda nta kibazo bafitatanye, ahubwo ko ikibazo ari uutegetsi buriho mu Rwanda.
Yagize ati “Rubyiriko , mu myaka 30 ishize urubyiruko rw’u Rwanda twahawe amahirwe aduha ubuzima bwiza no kugira uruhare mu buzima bwose bw’igihugu .Uwabiduhaye ni Paul Kagame . Mukomeze mubwize ukuri abakomeje kuvuga nabi Perezida wacu n’u Rwanda, kandi biduhe umukoro wo kwitegura ”
Hagati aho kuva ku cyumweru Tariki ya 21 Mutarama 2024, Abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye bakomeje kwamagana no guha gasopo Perezida Ndayishimiye , bamusaba kureka kugirira impuhwe nk’izabihehe abanyarwanda ahubwo akita ku baturage b’igihugu cye kiri mu byambere bikennye ku isi.
Minisitiri Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasoje asaba urubyiruko kwitegura kurwanirira igihugu igihe byaba bibaye ngombwa.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com