Kuri uyu wa 19 Ukwakira 2023 mu Karere Ka Rubavu hatanzwe Impamya bushobozi k’urubyiruko rugera kuri 71 rwatewe inkunga na Kilimo Trust mu mushinga witwa Rural Youth Employment Support (R-YES) Menya Wigire ushyirwa mubikorwa ku bufatanye na Rwanda polytechnic, Rwanda TVET Board ndetse na RYAF.
Urubyiruko rwanyuze muri iyi gahunda ya Menya Wigire rwahawe amasomo mubijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi no kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi rwahujwe n’abafatanyabikorwa b’akarere kugirango barebere hamwe icyakorwa ngo ubumenyi bahawe bushyirwe mubikorwa barusheho kongera umusaruro m’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’urubyiruko rubone akazi.
Iki gikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’AKarere ka Rubavu kubufatanye n’ikigo cya Kilimo Trust n’abafatanyabikorwa b’umushinga Menya Wigire aribo RYAF , Rwanda TVET Board na Rwanda polytechincs.
Umushinga Rural Youth Employment support (R-YES) witwa Menya Wigire ukaba ugamije guha amahugurwa y’igihe gito (short courses) urubyiruko rwifuza kujya mu bikorwa by’ ubuhinzi , n’ubworozi no kongerera agaciro ibibukomokaho, buri wese agahabwa amahugurwa mucyo yihitiyemo kandi abonama amahirwe y’akazi .
Mu mwanya wo guha abitabiriye ijambo, Rwiyemezamirimo, Babonampoze Moussa yabwiye urubyiruko uburyo bashinze koperative yari igizwe n’abagore bakoraga imirimo itemewe ibyo benshi bita ubucoracora. Avuga ko ubu bafite koperative ikora kawunga, sosoma n’ibindi.
Yagiriye inama urubyiruko rudafite imirimo ko aho kumara imyaka badafite icyo bakora ko igikwiye ari ukwishyirahamwe bagaterana akanyabugabo bagahanga icyo gukora , bagatinyuka Kandi bakiha intego Kandi bakayigeraho.
yanagaragarije urubyiruko aho bageze biteza imbere, mu magambo ye yagize ati”koperative yacu ikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ducuruza ibinyampeke, ibinyamisogwe, tukaba dukora n’amafu atandukanye, yavuze ko agereranije n’uko byatangiye ko yaba igeze ku rwego rwa miliyoni 50 aho yagaragaje ko batangiye batanga amafaranga 500rwf kuri bunyamuryango, kugeza ubu bakaba bageze ku mugabane shingiro wa miliyoni ebyiri.
Ibi yabivuze ashaka kumara urubyiruko impungenge rwari ruri muri iyo nama rwumva ko ntacyo rwageraho ahubwo ko icyambere ari ukwiyemeza,gutinyuka,kwiha intego no kuyigeraho Kandi ko ubikunze ntacyo utageraho.
Ayo masomo y’igihe gito akaba atangwa k’ubufatanye n’amashuri yigisha ubumenyi ngiro (TVETs) naza IPRCs.
Amasomo y’igihe gito atangwa yibanda cyane kubyerekeranye n’ubworozi bw’inkoko, gutunganya ibikomoka ku mata , gutunganya ibikomaka ku nyama,ubuhinzi bw’ibirayi ,imboga ,imbuto, gukanika no gukora imashine zo munganda, gukanika nogukora imashine zifashishwa kuhira imyaka ,gukanika no gukoresha imashini zifashishwa m’ubuhinzi , gukanika no gukora imashine zitanga ubukonje, gukora ibiryo byamatungo, guhinga ubwatsi no ku butunganya.
Umukozi waje aserukiye umuyobozi mukuru wa Kilimo Trust Mugwaneza Donatha yavuze ko guhitamo urubyiruko aruko babonye ari ikiciro cy’abanyarwanda kigizwe numubare munini kdi utaritabira ubuhinzi n’ubworozi ukiri kigero gitoya.
yagize ati: Twashingiye kubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ikiciro cyurubyiruko umubare wabari mubuhinzi nubworozi ukiri muto kandi aribo byoroshye kwigisha uburyo bugezweho bw’ikoramabuhanga twakoresha mubuhinzi bubworozi no kongerera agaciro umusaruro nibiwukomokaho tukaba twararuhisemo kugira ngo rushishikarizwe kandi rwiyumvemo gukora uyu myuga maze rufashe ababyeyi babo basanzwe bawukora kugira ngo intego y’igihugu yo kwihaza mubiribwa no kongera umusaruro m’ubuhinzi n’ubworozi igerweho, kuko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kongera umusaruro babigizemo uruhare byashoboka.
Guverinoma y’u Rwanda ntihwema gushishikariza urubyiruko gukora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi ndetse nindi nyuga kugirango babashe kurwanya ibura ry’akazi m’urubyiruko.
Mucunguzi obed