Mu ijambo yagejeje k’urubyiruko rwitabiriye Forum y’urubyiruko Gatolika ku nshuro ya 19 ,umuvunyi munkuru Nirere Madolene Yasabye urubyiruko guharanira kudatatira indangagaciro y’abakisitu ndetse n’umuntarwanda nyawe.
Yongeyeho ati “aha hateraniye imbaga itabarika y’urubyiruko mbese mwese mubaye urumuri urumva ko igihugu cyacu cyahinduka nka Paradizo.
Yaboneyeho no gusaba urubyiruko kwinjira mu ma club ashinzwe kurwanya ibyaha no kubikumira.
Minisitiri w’urubyiruko yari yiyakiriye Forum y’urubyiruko I Kabgayi
Minisitiri w’urubyiruko yabigarutseho ubwo yavugaga ko impano isumba izindi dutunze ,ari ubuzima. Ati”Kiliziya itugenera uyu mwanya kugira ngo twigishwe indanga gaciro za gikirisitu ndetse n’iza kinyarwanga. Twirinde gutanga impano mbi tuziha Imana yacu, ndetse n’igihugu muri rusange.
Yaboneyeho no kunenga abitwaza ikoranabuhanga bakararuza imico itari myiza,kuburyo abakobwa bacu badatinya no kwambara ubusa ngo Niko n’abandi babigenza, nyamara niba dushaka kuvoma tugomba kurobanura, ibyo tuvoma bitewe n’ibyo dukeneye, tubone kwigana.”
Yasoje asaba urubyiruko kuzirikana ko arirwo mbaraga z’igihugu,Kandi muri abafatanyabikorwa nti muri abagenerwabikorwa. Kiliziya ni iyanyu,igihugu ni icyanyu, n’imwebwe Kiliziya y’ejo, Kandi ni mwe Rwanda rw’ejo hazaza.
Mbasabe kuba indorerwamo nziza y’abadukikije,ndabasabye ntimube indorerezi mugihugu cyanyu ahubwo mube urumuri mubababona bose.
Mgr Antoine Cardinal Kambanda yongeyeho ko buri wese agomba kubera ijisho mugenzi we,yongeye ho ko abakobwa bagomba kwifata neza imbere ya basaza babo ndetse n’abahungu babe abarinzi ba bashiki babo. Yagize ati”murangwe n’urukundo nyarukundo ,mufitanye ,mukomezanye, Kandi mugirane inama n’ibisubizo by’ibibazo mufite muzabibonera hamwe.”
Yongeye ho ko urubyiruko rugomba kwishyira hamwe rugakora kuko abashyize hamwe Imana irabasanga. Ati”murangwe n’umurimo kuko gukora no gusenga nibyo by’ingenzi. Kandi murangwe n’ubupfura.
Umuhoza Yves