Inararibonye Rucagu Boniface, yasabye urubyiruko kureka imvugo iharawe ngo ni “Ugutwika”, aho avuga ko ifite amateka mabi mu Rwanda rwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Rucagu Boniface yasobanuriye urubyiruko aho imvugo gutwika yakoreshejwe nabi mu Rwanda rwo hambere, atanga urugero ko yakoreshwaga n’abantu babaga bahuje umugambi wo kujya gutwikira Abatutsi hagati ya 1959 na 1994.
Yagize ati “Nyabuna mbere yo kugira ishema ryo ‘Gutwika’ tujye tubanza gutekereza uko ryumvikana mu bantu bazi ibyabaye muri iki Gihugu guhera muri 1959 kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994! Muri ibyo bihe byose hakoreshwaga gutwikira Abatutsi. None ngo abahanzi batwika!!Ehhh”
Muri ubwo butumwa, Rucagu yasabye urubyiruko “kureka burundu iyo imvugo ‘gutwika’ kugira ngo Abanyarwanda tutavaho twisenyera sosiyete tumaze igihe twubaka bityo buri wese agomba gutinya gufungwa.”
Imvugo gutwika mu rubyiruko rw’ubu ivuga gukora ibintu bidasanzwe ugamije kwigarurira igikundiro muri rubanda, niho bamwe usanga bagira bati Runaka yatwitse”, “yahatwitse” “Hagiye gushya” n’ibindi.
Camille MUDAHEMUKA
RWANDATRIBUNE.COM