Igice kimwe cya Eta majoro kiyobowe na Col.Fayida Hakimu gitanga raporo kwa Maj.Kanyamibwa mu gihe Cpt.Gavana we atanga raporo kwa Gen.Kayumba Nyamwasa na Gen.Abel Kandiho
Umwaka umwe n’iminsi 92 niyo ishize uwari umugaba mukuru w’inyeshyamba za RUD URUNANA Gen.Afurika Jean Michel yishwe,Rwandatribune akaba ariyo yasohoye bwambere inkuru yagiraga iti: ttps://rwandatribune.com/breaking-newsgen-bgde-afurika-jean-wari-ukuriye-rudi-urunana-amaze-kwicwa-na-fardc/,ubugambanyi umwiryane,gutoroka igisilikare no kumarana ubwabo niwo murage yasigiye ingabo ze.
Taliki 09 z’ukwa 11 2019,nibwo inkuru yatashye ikabiranyuma,ko Gen.Afurika Jean Michel yishwe n’ingabo za FARDC,wa mutwe umaze kubaka ibigwi Hibou Special Force,hakaba hari hasize igihe gito kandi uyu mutwe wivuganye Komanda mukuru wa FDLR/FOCA Gen.Mudacumura Sylvestre.
Inkuru y’urupfu rwa Afurika Jean Michel yakomewe amashyi n’abaturage bo mu mirenge ya Kinigi na Musanze ho mu Karere ka Musanze,aho umutwe wa RUD URUNANA wagari umaze iminsi ugabye ibitero bigahitana abaturage b’inzirakarengane,ibyo bitero byari biyobowe na Cpt.Nshimiyimana Cassien uzwi ku mazina ya Gavana,uvuka mu murenge wa Cyanika ho mu Karere ka Burera.
Ese muri iki gihe RUD URUNANA ihagaze ite?
Uyu mutwe usanzwe ufitanye umubano wihariye na Kayumba Nyamwasa,aho bamwe mu barwanyi ba P5 bari barokotse intambara zabahanganishije na FARDC,ahitwa Miyanja na Gatoyi muri Masisi hakarokoka abagera muri 45,baje guhungirishirizwa muri RUD URUNANA amakuru Rwandatribune yamenye n’uko hasigaye mbarwa abenshi bagiye batoroka bakigira mu nkambi za Uganda ,abasigayemo n’uwitwa Maj.Ntare muramu wa Frank Ntwari na Rurayi,biravugwa ko ubu abari abarwanyi ba P5 benshi muri bo aribo barinze ibirindiro bikuru bya Co.Faida Hakimu ukuriye RUD URUNANA muri iki gihe.
Mu barwanyi bari bagize RUD URUNANA mu gihe cya Gen.Afurika bageraga kuri 350,ubu abasigaye ntibarenga 120,harimo 43 bagize umutwe wa CRAP,ukuriwe na Cpt.Gavana,ubwo Gen.Afurika yasimburwaga na Gen.Kagoma,ntibyatinze kuko Kagoma nawe yishwe mu gihe gito bivugwa ko yarashwe na ba Mudahusha bo muri FARDC ku makauru yatanzwe na Ajida Yasolo wungirije Cpt.Gavana mu buyobozi bwa CRAP.
Urupfu rwaje narwo ruhutiyeho n’urwa Col.Rugema wishwe nyuma ya Gen.Kagoma aho bamwe bamushinjaga kugira uruhare mu rupfu rwa Kagoma ariko umwe mu basilikare bahoze muri RUD URUNANA wo ku ipeti rya Majoro wari mu nkambi yakira abahoze ari abarwanyi ba MONUSCO ikiwanja yabwiye Rwandatribune ko Col.Rugema yicishijwe na Cpt Gavana kuko RNC yari yamugennye ko ariwe usimbura Gen.Kagoma kuko ari nawe urwego rw’ubutasi bwa Uganda CMI rwabonaga byibuze mu bayobozi ba RUD URUNANA ariwe uciye akenge.
Urupfu rwa Col.Rugema,Cpt Kabatsi iburirwa irengero rya Lt. (Lorazepam) Daniel Ntakirutimana ubugambanyi bushyirwa kuri Cpt.Gavana
Ntibyaciye kabiri Cpt.Kabatsi wari muganga mukuru nawe aricwa ku mabwiriza ya Col Faida bamushinja kuba ari umugambanyi urupfu rwa muganga Kabatsi rwatumye benshi mu ba Ofisiye ba RUD URUNANA bahunga igisilikare bajya mu nkambi za CyaI CyakaII na Nakivale,ubu benshi n’abakarani ngufu,abandi n’abahinzi bakomeje ubuzima bwa giturage.
Umwe mu barwanyi ba RUD utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye ikinyamakuru Rutscuru actualite ko ubu uyu mutwe wacitsemo kabiri aho uruhane rwa Cpt.Gavana ruhabwa amabwiriza na RNC naho Etamajoro iyobowe na Col.Fayida rukaba ruhabwa amabwiriza na Major Kanyamibwa uri muri Amerika akaba ari nawe wafatanyije na Nyakwigendera Gen.Musare gushing uyu mutwe ndetse n’igihe RUD yabaga iMashuta muri Lubero Kanyamibwa yasuye ingabo mu birindiro byazo.
Abasesengura ibya politiki ya Congo bavuga ko uyu mutwe wabaye isibaniro ry’inzego z’ubutasi aho benshi muri RUD URUNANA barara batanze raporo mu rwego rw’ubutasi bwa Congo ANR ari nazo nkurikizi z’infu z’abayobozi bakuru b’uyu mutwe,mu gihe na CMI urwego rw’ubutasi bwa Uganda buhabwa raporo n’ukuriye CRAP ariwe Cpt.Nshimiyimana Gavana,akaba yinjira mu biro bikuru bya Gen.Abel Kandiho adakomanze.
Mwizerwa Ally