Iyi myaka iyo uyivuze hari abasesa urumeza bibutse ibisasu bya gerenade byagiye bihitana abantu abandi bagakomereka ku buryo hari n’abasigiwe ubumuga na byo.
Uruhare rw’umutwe w’iterabwoba wa RNC, washinzwe n’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, rwagiye rugarukwaho mu manza z’abatawe muri yombi bakurikiranyweho gutera izo gerenade. Urugero ni Nshimiyimana Joseph uzwi nka Camarade wakurikiranyweho uruhare mu bitero bya gerenade byagabwe mu isoko rya Kicukiro tariki 13 Nzeri 2013.
Nshimiyimana icyo gihe yivugiye ko yinjijwe muri ibyo bikorwa na Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi w’Umutwe w’Iterabwoba (RNC) ndetse ko ari na we wamuhaye amabwiriza n’amafaranga yo kujya kugaba icyo gitero.
Kuri ubu, uru ruhare rwa RNC ntawe ukirushidikanyaho nyuma y’uko uwahoze ari inkingi ya mwamba muri uyu mutwe, Théogène Rudasingwa, yeruye akiyemerera ko ibi bitero babigabye bagamije guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Rudasingwa yimennye inda mu gikorwa abo mu ishyirahamwe Jambo Asbl ry’urubyiruko rwiyemeje guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kuburanira abayikoze ndetse n’abo muri Institut Seth Sendashonga, bari bateguye cyo kunamira Kizito Mihigo wiyahuye kuwa 17 Gashyantare 2020.
Théogène Rudasingwa yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuyobozi mu Biro bya Perezida wa Repubulika.
Abazi ibye neza bamwibukira ku buriganya mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo bikomeye birimo na Hotel Intercontinental (Serena tubona ubu), icyo gihe ifaranga ryaratikiriye karahava abigizemo uruhare.
Yari ageze ku kigero cyo kwandika imitungo ku bantu batari bo, byigeze no gutuma afungwa, acitse umunyururu, nawe ayabangira ingata.
Rudasingwa yavuze ko mu gushinga RNC bashakaga guhuza abantu benshi b’ingeri zose, kuko bumvaga bakeneye gushyiraho ikintu cyagira ingufu zahubanganya ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame.
Ati “Turi muri RNC nagize uruhare rwo gushyiraho ikintu cyagira ingufu kigahungabanya ubutegetsi bwa Kagame, twashatse abantu benshi, dufatanyije na FDU-Inkingi, kandi mubyibuke neza mu mwaka 2011, 2012…byagize ingaruka ubutegetsi bwa Kagame bwarahungabanye”.
Iyi myaka ya 2011, 2012…ni yo muri Kigali n’ahandi hagabwe ibitero bya gerenade.
Mu ntangiriro, ibisasu bya gerenade byatewe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali, ruri ku Gisozi, biterwayo inshuro eshatu zose. Uretse aha, tariki ya 19 Gashyantare 2010, mu Mujyi wa Kigali hatewe gerenade eshatu ahagana mu ma saa mbili z’joro.
Izi gerenade zatewe mu bice bitatu bitandukanye bihurirwamo n’abantu benshi, zahitanye abantu babiri, abagera kuri 30 barakomereka, batanu muri bo bakomereka ku buryo bukabije.
Hari iyatewe ahazwi nko Kwa Rubangura, hakaba icyo gihe hari hagitegerwa imodoka zerekeza Kimironko, indi iterwa ahitwaga Chez Venant, ahategerwaga tagisi zerekeza mu byerekezo bitandukanye by’umujyi, iya gatatu yatewe muri gare nini ya Nyabugogo hahurirwa n’abantu benshi.
Hari kandi nk’izatewe Kimironko, ku Gitega, Kicukiro Centre n’izindi zatewe no mu ntara mu turere twa Nyamagabe, Gisagara, Muhanga, Huye na Rubavu.
Kuva muri Werurwe 2010, kugera muri Mutarama 2013, inzego z’iperereza zashoboye guta muri yombi abagera kuri 30 bakekwagaho kuba bafite uruhare cyangwa aho bahuriye n’ibi bikorwa.
Ubutabera bwaratanzwe bamwe bakatirwa igifungo cya burundu, abandi bahanishwa igifungo cy’imyaka itandukanye.
Irondabwoko mu bikomeje gushegesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi
Rudasingwa yavuze ko irondabwoko mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikomeje kuyashegesha, aho usanga hakorwa amashyaka y’abatutsi, ay’abahutu.
Ati “Umbajije ngo opozisiyo ubu mumeze mute nakubwira ngo ubu opozisiyo turi mu mwanya w’imbaraga nke ahubwo yaba byashobokaga hari ikintu mu gisirikare iyo watsinzwe, ugapfusha abantu benshi, umusozi wari uriho bakawukuvanaho ukora icyo bita ‘reorg’ [kwisuganya]”.
Rudasingwa avuga ko mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bananiwe kubwizanya ukuri, iki kikaba nacyo kiri mu bikomeje kubasenya ijoro n’umunsi.
Ati “Dushoboye gukemura ikibazo cyo kubwizanya ukuri…tutareba ngo aba ni abahutu, abatutsi, abameze bate…ni cyo cyatunaniye, nicyo gituma RNC yarasenyutse, FDU ijya mu bibazo na yo”.
RNC Rudasingwa avuga ko yasenyutse, abayishinze bavugaga ko ari ihuriro ry’abanyarwanda rigamije impinduka mu Rwanda binyuze mu nzira z’amahoro. Ijya gushingwa, yari irangajwe imbere n’abagabo bane.
Abo ni Théogène Rudasingwa, Kayumba Nyamwasa, Gérald Gahima, na Patrick Karegeya nibo bari ku ruhembe rw’ishingwa rya RNC mu 2010, umugambi wabo bawunogereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangira ibikorwa ubwo.
Kugeza ubu ariko uyu mutwe uyobowe na Kayumba Nyamwasa uri mu marembera n’umwiryane udashira ukomeje gutuma abari inkingi za mwamba zawo bawuvamo ubutitsa abandi bakirukanwa.
Ni inkuru ya igihe.com