Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge igize Akarere ka Ruhango bishimiye igikorwa cyo kubaterera imiti yica imibu itera malariya ikanayikwirakwiza, bavuga ko kuva batangira gutererwa iyi miti iyi ndwara yagabanyutse cyane.
Mu kiganiro bahaye Rwanda Trubine bavuga ko bashimira inzego z’ubuzima uburyo zitaho abaturage bafite ibibazo byo kwandura ku buryo bworoshye indwara ya malariya.
Mujawamariya Jeannette atuye mu Murenge wa Kinihira, Akagari ka Bweramvura avuga ko bashimira ubuyobozi bw’Igihugu uburyo butabara abaturage bukabagenera ibibakwiye bukabakiza indwara z’ibyorezo.
Yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu kuba bwaratekereje kuza kuduterera umuti wica imibu kuko yari itumereye nabi, akenshi twahoraga kwa muganga twivuza ariko uyu muti baduterera uzatuma tutongera kurwaza malariya cyangwa ngo tuyirware natwe ubwacu, bizadufasha kugira ubuzima bwiza dukore twiteze imbere”.
Mugemana Joseph utuye mu Murenge wa Kabagali mu Kagali ka Karambi avuga ko benshi mu baturage barwara malariya kubera kudohoka ku ngamba zo kuyirinda ariko unasanga benshi batabizi uko bakwiye kuyirinda.
Ati: “Bamwe mu baturage bakunze kuzengerezwa n’indwara ya malariya kubera kudohoka mu gukurikiza ingamba zo kuyirinda ariko unasanga hari benshi batazi uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ugasanga batabanje gutema ibihuru ari bwo bwihisho bw’iyi mibu itera malariya no gukuraho ibizenga by’amazi byaretse”.
Sakindi Medard utuye mu Murenge wa Kabagali avuga ko we n’abaturanyi be badashobora kumara ibyumweru bibiri mu muryango we hatabonetse umurwayi warwaye malariya.
Yagize ati: “Biragoye ko mu miryango 10 ituranye hashyira icyumweru kimwe cyangwa bibiri hatabonetse abarwayi banduye malariya kandi ikabagezayo kuko ntabwo tuzi ahaturuka iyi ndwara, ariko twizeye ko iyi miti barimo kuduterera izatugabanyiriza ibyago byo kuyirwara.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine yabwiye Rwanda trubine ko iyi gahunda izagera mu Mirenge yose 9 ariko hari Imirenge bigaragara ko ifite ubwandu bwinshi kandi ingo ibihumbi 94.500 yose izatererwa umuti.
Yagize ati: “Iyi miti igomba guterwa mu ngo zisaga ibihumbi 94.500 yose mu karere kacu mu Mirenge 9 yose ariko twahereye ku Mirenge igaragaramo ubwandu bwa malariya buri hejuru ariko tunavangamo kwigisha abaturage uko bakwiye kuyirinda”.
Akomeza avuga ko uyu muti uzwi nka IRS ‘Indoor Residual Spraying’ tuwitezeho kugabanya malaria ku kigero gishimishije kuko uriya muti wica umubu w’ingore ari nawo utera kandi ukanayikwirakwiza.
Ku mibare igaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC kigaragaza ko abantu 34 mu Rwanda bishwe na malariya, ari naho inzego zihera zigaragaza ko ubukangurambaga bwo kwirinda bugomba guhoraho.
Iki gikorwa kirimo gukorwa n’Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu rwego rwo guhashya indwara ya malaria no kuyirandura burundu bigakorwa n’Abajyanama b’ubuzima bose mu karere.
Bakabifatanya no kwigisha abaturage uko bakwirinda malariya kuko gutera umuti ari kimwe no gukaza ingamba zo kwirinda ni ikindi kuko ntabwo bihagije gusa kuko usanga hari abakibasirwa n’iyi ndwara ndetse ikabazahaza cyane.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com