Umucuruzi Mutabazi Ferdinand yahaye inkunga y’ingoboka imiryango 22 y’Intwaza zo mu umudugudu wa Bumbogo akagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango intara y’amajhyepfo.
Ibi Mutabazi abikoze mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hanakurikizwa amabwiriza yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Bamwe mu Intwaza (Abasaza n’abakecuru bahekuwe na Genocide yakorewe abatutsi) bagize iyi imiryango 22 bashyikirije inkunga irimo ibyo kurya ( Kawunga, Amavuta, Ibishyimbo) n’ibikoresho by’isuku ( Amasabune, Injerekani, amabase) bibunganira muri ibi bihe bikomeye igihugu kirimo.
Mukeshimana Odette utuye mu mudugudu wa Bumbogo, ashima cyane inkunga y’ingoboka bahawe.
Ati “ Nta munsi y’urugo ngira, kuba mbonye iyi nkunga rwose ndishimye kandi ari uyu mucuruzi n’ubuyobozi burakoze cyane kuko ibyo bankoreye bimpaye icyizere cyo kubaho kandi neza. nge mbana n’abana babiri n’umugabo, ariko ndishimiye, ndasaba n’abandi ko iki gikorwa cy’urukundo bajya bakigira. Ufite uko yishoboye afashe utifite, kuko ibi n’ibyo byiza byo kubaka umuryango nyarwanda”.
Gakuba nawe atuye mu mudugudu wa Bumbogo, umurenge wa Ruhango, avuga ko ashimiye uwabatekereje Mutabazi Fredinand ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango.
Ati “Numvise nishimiye, iyo ugize amahirwe ukabona umuntu ukwibuka muri ibi bihe byo Kwibuka, noneho dore turi no kuri Pasika ni amahirwe. Igikomeye ni ukubona impano nkiyi utari witeguye kubona. Ibi byatwibukije isengesho dusenge rivuga riti “Mana ifunguro ridutunga uriduhe none” none Imana yibutse gusenga kwacu. Icyo nabwira bagenzi bacu ni uko batahorana agahinda no kwigunga kandi dufite ababa badutekereza ”
Mutabazi Ferdinand Umucuruzi waremeye Intwaza atuye mu murege wa Ruhango,avuga ko igitekerezo yagikuye mu kwiyumvamo ko agomba gufasha byumwihariko abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe Abatutsi muri iki gihe twibuka.
Ati “ ni umutima dusanganywe wo gufasha, twahereye hano mu murenge wa Ruhango dutuyemo ndetse tunakoreramo. Ni byiza ko iyo haricyo urusha umuturanyi umufasha, ukamwegera niko kubaka umuryango nyarwanda”
Ferdinand yakomeje avuga ko ari byiza gufasha abacitse kwicumu rya Genocide yakorewe abatutsi kugira ngo bakomeze kubaho kandi bakomeye.
Yagize ati “ndashishikariza abacuruzi bagenzi bange ko baba hafi yabafite ibibazo biturutse kubihe turimo bikomeye bahereye kubo bakorana, abo baturanye mu rwego rwo gufashanya”
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens, yabwiye itangazamakuru ko igikorwa cyo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatusi kizakomeza no mu yindi midugudu igize aka karere.
Ati ” ubu turi gukoresha uburyo nk’ubu bwo kubafasha, tubageraho, tubahumuriza ko batari bonyine. Akarere ka Ruhango dufite Imidugudu 13 yabarokotse Genocide yakorewe abatutsi, aho kuri uyu munsi hafashijwe bamwe mu batuye mu mudugudu wa Bugombo, aho bizashoboka tuzakomeza kujyenda tubageraho tubaha ubufasha”.
Gutanga inkunga y’ingoboka ni igikorwa kirigukorwa hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kunganira Leta mu kugeza ku batishoboye ibiribwa n’ibikoresho by’isuku nyuma y’ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ryo ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020 ubwo yatangaje ko hateguwe uburyo bwo kwita ku batishoboye muri ibi bihe bidasanzwe igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Corona.
BYIRINGIRO Elyse