Mu murenge wa Shyorongi, akarere ka Rulindo, Intara y’Amajyarugu, Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Shyorongi( GS Shyorongi) rwitiriwe Mutagatifu Petero , barishimira icyumba cy’umukobwa bubakiwe n’umuterankunga Trinity Metals ko kizabafasha mu iterambere ryabo mu myigire no kunoza isuku mu gihe cyabo cy’imihango.
Ibi babitangaje ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 werurwe 2022. Ubwo hatahwaga icyumba cy’umukobwa cyubatswe n’umuterankunga Trinity Metals kampani ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Iki cyumba cyafunguwe kumugaraga n’Umuyobozi w’akarere ka Rulindo , Madamu Judith Mukanyirigira ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa.
Umunyeshuri Iradukunda Benitha wiga mu mwaka wa Gatanu , mu ishami ry’imibare , ubukungu na Mudasobwa ( S5 MCE) Avuga ko kuba babonye icyuma kiza cy’umukobwa bizabafasha kunoza isuku yabo igihe bari mu gihe cyabo cy’imihango , Ati:” iki cyumba twubakiwe n’umuterankunga Trinity Metals kizadufasha gukomeza neza amasomo yacu kuko harimwo n’ishuri. umukobwa ugiye mu gihe cye mihango ntazatakaza amasomo azajya akomeza yige bitume abandi batamusiga mu isomo”.
Ibi abihuza na bagenzi be Mukunzi Olive na Kandamutsa Emmerance, bavuga ko ari iby’agaciro kugira icyumba cy’umukobwa cyiza gifite ibikoresho byose ko kizabafasha mu iterambere ry’imyigire yabo badacikirije amasomo nka mbere , ati:” twagajya tujya mu gihe cy’imihango bikadusaba gusaba uruhushya rwo gutaha tukanjya mu rugo ariko ubu ntabwo tukijya mu rugo Dufite icyumba cy’umukobwa kiza kidufasha kirimwo ibikoresho byose birimwo ubukarabiro, ibitanda , utwambaro tw’imbere n’impapuro z’isuku”.
Umuyobozi w’ikigo cya GS Shyorongi, Athanase Sebageni yagize ati: “Ni icyumba cyubatswe neza gifite ibikoresho bihagije, kandi dufite icyizere ko bizadufasha ku banyeshuri bacu b’abakobwa , bikazongera iterambere ryabo n’uburyo bwo kwiga ku bakobwa. Turashimira Cyane ubuyobozi bwa Trinity Metals bwa tubakiye iki cyumba. Si Ibyo gusa kuko batubakiye n’igikoni kiza gitunganyirizwamwo amafunguro y’abana Kandi Hari n’ibikorwa bindi bateganya kudukorera”
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya Trinity Metals Rwanda, Luke Rogers, yavuze ko sosiyete icukura amabuye y’agaciro atari ubucuruzi gusa, ahubwo ko ari ikigo cyita ku guteza imbere gahunda z’iterambere ry’igihugu no guteza imbere myiza y’umuryango nyarwanda.
Asobanura ko ari ngombwa gushyigikira abakobwa bakiri bato ko ari ubukungu bw’ibanze, mu mu burezi n’imiryango yabo . Ati: “Noneho, uyu munsi twifuzaga kwishimina n’abana bacu b’abakobwa bubakiwe icyumba kandi twifuzaga ko abakobwa bacu bakiri bato ku ishuri bagira aho bashobora kwiga ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kandi bakagira ikigo gishobora kubatera inkunga mu buzima bwabo. Trining Mining yahoze yitwa Euro Trade nayo yubatse icyumba cyiza cy’abanyeshuri b’abakobwa muri Groupe Scolaire Shyorongi, cyatwaye miliyoni 70”.
Rogers akomeza Avuga ko Trinity Metals Rwanda igenzura ibirombe bya Nyakabingo na Rutongo mu karere ka Rulindo, ibirombe bya Musha mu karere ka Rwamagana. Ni ishami rya Techmate, isosiyete mpuzamahanga icukura amabuye y’agaciro ifite icyicaro mu Bwongereza.
Judith Mukanyirigira, umuyobozi w’akarere ka Rulindo yavuze ko Trinity Metals Rwanda ari umufatanyabikorwa w’akarere mu nzego zitandukanye z’ubukungu, agira ati: “Icyumba nk’iki ni ingenzi cyane, kizatanga inyigisho zishingiye ku buzima bw’imyororokere no kwigishirizwamwo uko bakitwara mu buzima bwabo mibonano, iyi sosiyete icukura amabuye y’agaciro yagiriye akamaro abaturage mu bikorwa remezo byose batanga.
Trinity Metals ni sosiyete icukura amabuye y’agaciro ikorera mu murenge wa Shyorongi, akarere Rulindo, intara y’amajyaruguru, turashimira imbaraga zayo mu iterambere ry’abaturage bo mu gace ikoreramwo Aho ikomeje gufatanya n’abaturage kubagezaho iterambere cyane cyane binyuze mu bikorwa bitandukanye byo guharanira uburinganire “.
Ibindi bikorwa iyi sosiyete Trinity Metals yakoze harimwo gufasha abaturage bahaturiye , kurihirira Abanyeshuri barenga 20, kubahiriza ihamwe ry’uburunganire n’ubwuzuzanye mu bakozi ikoresha no gutanga inka n’igikoni cyubatswe neza mw’ishuri rya G.S Shyorongi kugirango biteze imbere abanyeshuri. Isosiyete Kandi irateganya no kubaka umuhanda wa kaburimbo ufite agaciro ka miliyoni 105 mu murenge wa Shyorongi azafasha abaturage guhahirana.
Nkundiye Eric Bertrand