Bamwe mu borozi bo mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo, bafite ikibazo cy’uko rwiyemezamirimo bagemurira amata azabambura amafaranga y’amezi atatu ababereyemo.
Rwiyemezamirimo ushyirwa mu majwi n’abaturage, ni uwitwa Gacondo ufata amata ku ikusanyirizo ryo mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo.
Abaturage bavuga ko amafaranga y’ukwezi kwa kabiri, ukwa gatatu n’ukwa kane ntayo yabahaye ahubwo abishyura ay’ukwa gatanu,bakababifata nko gushaka kwirengagiza amezi abanza mu buryo bwo kuyasibanganya kuko aba adashaka kubivugaho.
Umworozi witwa Majyambere (izina twamwise) yabwiye Rwandatribune.com ko nta cyizere cya kwishyurwa bafite.
Yagize ati:” Ukwezi kwa kabiri, ukwa gatu n’ukwa kane ayo mafaranga ntayo yatwishyuye, ahubwo akatubwira ngo bafunze amafaranga tukibaza tuti kuki bafunze ayo mafaranga ay’ukwa gatanu akaboneka”.
Naho Murekatete Claudette, yabwiye Rwandatribune.com ko gutinda kubishyura, byabagizeho ingaruka zo kubura ubushobozi bwo kwita ku nka zabo.
Murekatete yagize ati:”Mbese igisubizo aduha, ubona aturindagiza nawe urumva kumara amezi atatu udahembwa duhemba abashumba, tugura ubwatsi urumva ko ari ibibazo bikomeye ku buzima bw’amatungo”.
Gacondo nyirugushyirwa mu majwi n’aborozi, avuga ko icyo kibazo we n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bakiganiyeho bakagiha umurongo.
Ati:”Twarabisobanuye, twarabivuganye n’akarere byose twarabisobanuye pe! Twasobanuye uburyo tuzabishyura kandi ndumva bizagenda neza pe! twavuganye ko tugiye gutangira kwishyura, ukwezi kuzajya kurangira tukagira abo twishyuraho, ntabwo ari igihe kinini twihaye igihe kingana n’amezi ane”.
N’ubwo Gacondo avuga ko yemerenyije n’Akarere kwishyura mu gihe cy’amezi ane, Mulindwa Prosper Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, avuga ko bemeranyije amezi atatu uhereye muri uku kwezi kwa gatanu.
Yagize ati:” Yihaye amezi atatu yo kuba arangije iryo deni, yari afite kujya yishyura buhoro buhoro ariko agashaka n’ahandi avana amafaranga akayishyura yose icyarimwe, atari ukuvuga ngo azajya agurisha amata nicyo kintu twari twumvikanye, ariko ntihakomeza kubamo ibindi birarane amata agemurwayo ajye yishyurwa”.
Gacondo abereyemo umwenda abaturage bararenga 50 w’ amafaranga arenga miliyoni 15 z’amafaranga y’ u Rwanda.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, amakuru Rwandatribune.com yamenye, nuko uyu rwiyemezamirimo hari bamwe mu borozi yatangiye kwishyura. Gusa ntiharamenyekana ikiri kugenderwaho kugira ngo aborozi bamwe bishyurwe ibirarane abandi basigare.
NKURUNZIZA Pacifique