Mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi , akagari ka Rutonde, abaturage barashinja umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rutonde, Shumbusho Papias , kubaka ruswa igihe bagiye kubaka inzu mu buryo butemewe ubigerageje ntacyo yamuhaye agasenyerwa.
Muri ruswa ashinjwa harimo no kuba yaka amafaranga abacukura kariyeri badafite ibyangombwa bibemerera gucukura akabakingirwa ikibaba.
Ndayisenga Viateur, umuturage wasenyewe n’ibiza mu mwaka wa 2019, agahabwa uburenganzira bwo kubaka none ubu akaba agiye gusenyerwa, avuga ko ajya kubaka yari yahawe icyangombwa nyuma Gitifu Shumbusho akaza kumwaka ruswa akamureka agakomeza kubaka none ngo mu cyumweru gishize amaze gusakara inzu ye Gitifu w’Akagari yaragarutse amwaka andi mafaranga ibihumbi Magana ane ( 400,000frw), amubwira ko agiye kuyohereza ku murenge wa Shyorongi. Akaba asaba inzego z’umurenge n’akarere kumurenganura akabona ubutabera.
Ibi abaturage babigaragarije imbere y’abayobozi bahagarariye akarere ka Rulindo, ingabo na Police, mu bukangurambaga buzagenda burebera hamwe ibibazo bitandukanye birimo n’ubwitabire mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bwatangiye ku itariki ya 06 Nzeri 2021, aho bazagenda mu mirenge yose y’akarere ka Rulindo bukaba buzamara ukwezi.
Abandi baturage baganiriye na Rwanda Tribune , bavuga ko muri aka kagari abayobozi bose baza ari inyangamugayo ariko ngo bitewe n’uko ari akagari kari kubakwamo n’abantu benshi b’abanya-Kigali bafite amafaranga kandi ngo badafite umwanya wo kwiruka mu byangomwa bagashukisha aba bayobozi umurengera w’amafaranga bikarangira ngo baryohewe bikaba umuco kuva ku tugari kugera ku Murenge wa Shyorongi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Johani Vedaste, ku kibazo cy’abasenyewe n’ibiza avuga ko abadafite ubushobozi bari batuye ahatemewe kubakwa bashakiwe ubushobozi, ko ngo akarere kabaguriye ngo ibibanza 12 bafashwa kubyubaka , ko ngo nta muturage wasenyerwa yarahawe icyangombwa cyo kubaka inzu yangijwe n’ibiza kandi inzu ye aho iri hari imiturire. Ati”Byaba ari akarengane tugiye kubikurikirana”
Kuri ruswa ivugwa mu kagali ka Rutonde , yavuze ko iki kibazo cya Ruswa mu myubakire mu nzego z’ibanze , ko kubona ruswa kuwayitanze n’uwayihawe bigorange ariko ngo hari ibikorwa babona bakabona ko hatanzwe ruswa.
Yagize ati” iyo ubona umuturage yubaka ahagenewe ubuhinzi kandi ba Mutwarasibo barebera , hari umukuru w’umudugudu ndetse akagari kari bugufi aho usanga ari ikibazo , gusa hari igihe abaturage baduha amakuru nk’urwego rw’umurenge tukabikurikirana , mu by’ukuri turabibona ko bihari ruswa iratangwa”.
Nzeyimana akomeza avuga ko iyi ruswa igaragara mu midugudu itatu muri aka Kagali ka Rutonde, ari byo byatumye heguzwa komite Nyobozi y’umudugudu wa Nyamirembe yavanyweho ikizere yose , ndetse ngo hari n’abandi bakuru b’imidugudu bahagaritswe ku buyobozi bw’umudugudu bacyekwaho kwaka no kurya ruswa .
Ati” Aba begujwe iyo tuza kubona ibimenyetso bari no gukurikiranwa mu rwego rw’amategeko bakabera abandi urugero, ikingenzi ni uko bahagaritswe kugira ngo hasigare hakora abandi batajya kurya ruswa mu baturage . Umuyobozi wese uzagaragaraho ruswa azabikurikiranwaho mu mategeko”.
Umuyobozi wa Police y’igihugu mu karere ka Rulindo; CIP Semahame Pacifique , yasabye abaturage bo mu murenge wa Shyorongi , kwirinda ibyaha bya hato na hato, asaba n’abayobozi kwirinda kugwa mu mutego wo kwakira ruswa kuko ngo ituma batakarizwa icyizere mubaturage.
Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Rulindo, Nsengiyumva Ildephonse, asaba abaturage kwirinda gutanga ruswa kuri serivise bagenerwa n’amategeko .Avuga ko kuvumbura ruswa haba kuwayitanze n’uwayakiriye bigoranye kubivumbura , ko bagiye kwibutsa abayobozi inshingano zabo gusobanurira no kugishishikariza abaturage gusobanukirwa uko gusaba ibyangombwa bikorwa n’uko bitangwa aho kwirirwa batanga amafaranga y’umurengera kandi serivise bagura itageza ku kiguzi basabwa n’inzego z’ibanze.
Avuga ko abaturage badatangira amakuru ku gihe ariko ngo nk’ubuyobozi ngo hari aho bareba bakahabonamo ruswa bakabikurikirana , ko ngo ikibazo iyo cyamaze kugaragara biba byoroshye kugikurikirana.
Akagari ka Rutonde ni akanyuma kagaragaramo ubwitabire buke mu gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé) , Umurenge wa Shyorongi nawo ukaza ku mwanya wa Nyuma mu Gutanga ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Rulindo, ariho abaturage bahera bavuga ko abayobozi bahugira muri ruswa bakibagirwa gukora ubukangurambaga mu baturage.
Nkundiye Eric Bertrand