Bamwe mu babyeyi bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rulindo nyuma yo guhugurwa bavuga ko kuba bahawe umwanya bakigishwa icyo itegeko rivuga kijyanye no gukuramo inda ku mwana watewe inda akiri muto, ko noneho batahanye ingamba zo kuba bakumira ko umwana yabyara undi mwana adashoboye kurera kandi ko bizabafasha kuba bakwirinda guterwa inda imburagihe, ibintu usanga byica ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.
Ni amahugurwa yahuje ababyeyi bafite abana babyaye bakiri bato bagera ku 100 bahuguwe n’umuryango Health Development Initiative (HDI), mu mushinga uterwa inkunga na Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’ubuzima, akaba agamije gufasha abantu batandukanye mu gusobanukirwa icyo itegeko ryo gukuramo inda riteganya.
Bamwe mu babyeyi twaganiriye bafite abana babyariye iwabo bavuga ko nyuma yo gusobanukirwa icyo itegeko riteganya ku kuba umwana yaterwa inda akabyara, ko aho kugira ngo abana bajye babyara bikabaviramo no kuba bagira ubuzima bubi bajya babafasha bagakuramo inda ikijyamo.
Uwanyirigira Speciose yagize ati” mfite abana babiri bose babyaye ariko ubu kuba yamenye icyo itegeko riteganya nta mwana uzongera kuba yahohoterwa ngo abyare akiri muto, kuko nzi icyo itegeko rivuga kandi ko rigiye kumfasha gukumira inda abana bakomeza kubyara zikabaviramo kugira imibereho mibi”
Mukamana Jeannete nawe ati”njyewe mfite abana barindwi ariko uwo wa karindwi namubyaye mvuye gushakira bakuru be ibyo barya nyura ahantu bwije ibigabo biramfata, maze umwe aransambanya ahita antera inda.
Na none kandi mfite n’abana babyariye mu rugo, urumva rero ni ibibazo bigoye simvuze ko nanga abo bana kuko abana ni umugisha ariko kuba ntarinzi n’iryo tegeko icyo rivuga byatumye ubuzima bungora gusa ubu nasobanukiwe ntibizongera”
Impuguke mu bijyanye n’ubuzima akaba yaje aturutse muri HDI, Mporanyi Theobald avuga ko icyatumye bategura aya mahugurwa ko ari ukwigisha icyo itegeko riteganya mu bijyanye no gukuramo inda kandi tukabanza gusobanura ibijyanye n’iryo tegeko.
Yagize ati”hari abaturage benshi batazi icyo iryo tegeko rivuga bakamenya iryo tegeko rikorwa nande, byemerwa nande, bigakorerwa he?.
Ibyo byose nibyo twanabasobanuriraga kuko batabizi ubwo rero bakwiriye kumenya ko byemewe ko niba ari umwana yatewe inda umubyeyi agomba kumenya ko ariwe ufata iya mbere ajya kwa muganga ubifitiye ububasha akamufasha.
Icya mbere ni uko atwara urupapuro rw’amavuko. Ntibikimeze nka mbere kuko ho bagombaga kubanza gutanga ikirengo mu rukiko bityo imanza zikazajya kurangira umwana yarabyaye ibyo rero byo gusiragizwa mu nkiko byavuyeho ntibikigoye.
Ibyo kandi byatumaga ababyeyi n’abana bajyaga kubikora mu buryo butemewe bajya mu bavuzi ba kinyarwanda bikabaviramo gupfa, ndetse batapfa bagafungwa kandi bakabaye babikora mu buryo bwemewe n’amatageko, kuba rero twanasobanuriraga icyo itegeko riteganya ndakeka bigiye gufasha benshi”.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima muri aka karere Manirafasha Jean d’Amour avuga ko ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato gihari kandi ko gikomeye kuko bakiri benshi bityo ko izi nyigisho bahawe zizabafasha kudakomeza kubyara abo badashoboye kurera.
Yagize ati” muri aka karere kacu abana bato babyaye barahari kandi abenshi bo mu byaro baba babayeho nabi kuko usanga ababyeyi babatererana rimwe na rimwe bagata n’amashuri, ariko nibakomeza gusobanukirwa iri tegeko bizadufasha kugabanya umubare w’abana babyara bakiri bato kandi dukomeza kubasaba kubyumva no kubyumvisha abandi”.
Mu bushakashatsi bwakozwe na minisiteri y’ubuzima mu mwaka washize wa 2018-2019 bwagaragazaga ko abana batewe inda bari munsi y’imyaka 18 mu gihugu bari hagati y’ibihumbi 18 na 20 naho mu karere ka Rulindo bagera ku 1000. Akarere kaza ku isongo mu kugira abana benshi batewe inda mu gihugu ni aka Nyagatare aho bagera ku 1800 muri rusange hakaba nta karere na kamwe ko mu Rwanda kari munsi y’abana 500.
Uwimana Joselyne