Ubwo yagezaga indahiro ye ku bitabiriye umuhango w’ irahira n’ihererekanyabubasha kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2021, Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rulindo Madamu Mukanyirigira Judith yijeje abatuye Akarere ka Rulindo ko agiye guharanira impinduka mu mibereho yabo.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa mbere ukaba wabereye ku ishuri rikuru rya IPRC Tumba ukaba wari witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe Madamu Iness Mpambara wari umushyitsi mukuru akaba ari nawe ureberera Akarere ka Rulindo.
Abitabiriye uyu muhango bagaragarijwe ibyo Akarere kagezeho n’ibitaragezweho muri manda ishize Umuyobozi w’Akarere ucyuye igihe akaba yasabye umusimbuye kuzashyiramo imbaraga kugira ngo bibashe kugerwaho afatanyije na komite bagiye gukorana.
Mu bibazo by’ingutu byagaragajwe harimo ikibazo cyo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage aho Akarere kakiri kuri 50%, igwingira ry’abana, ihohoterwa aho aka karere ka Rulindo kari mu turere twa mbere ku bijyanye n’ihohoterwa, ikibazo cy’agakiriro ka Base ndetse n’igishanga cya Muyanza, ingamba ku bijyanye n’ibiza n’ibindi.
Mu ijambo rye Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rulindo Madamu Mukanyirigira Judith yavuze ko bagiye gukora isesengura ryimbitse kugira ngo barebe uko ibi bibazo byose byashakirwa umuti.
Ati” tugiye kwicara dukore isesengura ryimbitse turebe aho ibigomba gukorwa bigeze n’igihe bigomba kuba byarangiriye hanyuma dufate ingamba.”
Yakomeje avuga ko icyo bashyize imbere we na Komite bagiye gukora ari icyahindura imibereho y’umuturage kikayigira myiza kurushaho. Yanaboneyeho yanaboneyeho kandi gushimira Komite icyuye igihe ndetse n’abandi bayobozi bayoboye Akarere ka Rulindo ko bazirikana uruhare rwabo bakanaruha agaciro asoza avuga ko bazakomeza kuba abajyanama b’Akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ucyuye igihe Bwana Kayiranga Emmanuel yavuze ko bishimira ibyo bagezeho muri manda bashoje we na komite icyuye igihe birimo kuba barakoranye neza n’abaturage kuko umuturage wa Rulindo kuri ubu yishimye kandi akaba atekanye akaba yasabye umusimbuye kuzarushaho gukorana neza n’abaturage ndetse no kubegera akabatega amatwi ku bibazo bazaba bamugejejeho.
Uyu muhango washojwe n’igikorwa cyo gushimira komite nyobozi icyuye igihe abari bayigize bashyikirijwe ishimwe bateganyirijwe.
Norbert Nyuzahayo