Mu kagali Ka Rubangu, umurenge wa Murambi akarere Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, abaturage baratabaza ubuyobozi bwo hejuru kubegereza inzego z’umutekana zirimwo Polisi y’u Rwanda (RNP) , ubugenzacyaha ( RIB) cyangwa DASSO kubera ko ngo bakorerwa ihohoterwa ririmo gukubitwa no gukomeretswa bakabura aho barega bitewe n’imiterere y’aka kagali bavuga ko ari mu kindi gihugu ( akarwa).
Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune, bavuga ko bakorerwa urugomo rurimo guterwa ibyuma , gutegwa mu ijoro bagakubitwa bakanakomeretswa no kwibwa ku manywa y’ihangu ariko ngo ababikoze bakaguma kwidegembya hafi aho kuko ngo baba bazi ko ntacyo ubuyobozi bwabagira . Bati:” Ikintu gitera uru rugomo ni uko nta mutekano uba muri aka kagali umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali niwe Komanda akaba n’umuyobozi kandi ngo nawe atinya izi nsoresore zikora urugomo”.
Bakomeza bavuga ko mu midugudu yose uko ari umunani (8) hagaragaramo urugomo cyane cyane ngo mu isanteri ya Taba, aho akarere ka Rulindo gahana imbibi n’akagali ka Bweramvura , umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali , ngo isanteri ya Taba yabaye indiri y’ibiyobyabwenge n’urugomo rw’insoresore zikoresha ibyuma .
Hakizimana Emmanuel,( wahinduriwe izina k’ubw’umutekano we) umwe mu bashinzwe umutekano muri aka kagali avuga ko nta mutekano uba muri aka kagali kuko ngo n’iyo bagerageje gutanga amakuru ku rwego rw’akagali n’umurenge ntacyo babikoraho bigatuma ngo uwatanzweho amakuru ashaka kwihorera akaba ngo yagutega akagukubita akagukomeretsa , ukajya kwivuza we yidegembya.
Abashinzwe umutekano batoraguye umurambo mu mugezi babibwiye inzego z’ibanze ziterera agati mu ryinyo
Hakizimana akomeza avuga ko bari mu gikorwa cy’umutekano babonye umurambo w’umuturage mu mugezi babibwira inzego z’ibanze ngo bakabasubiza ko badashinzwe umutekano w’igihugu ntacyo ngo babikoraho . Ati:” Kuba nta mutekano uba muri aka kagali n’inzego z’ibanze zibigiramo uruhare kuko ntibatanga Raporo ngo bagaragaze ikibazo kuko bo babonamo inyungu z’abo bunga badahanwe n’amategeko bakabaha amafaranga”.
Kuba ngo umuntu ashobora guhohoterwa uwamuhohoteye ntakurikiranwe ngo biterwa n’uko ngo kuva aha muri aka kagali ujya ku biro by’umurenge wa Murambi ari kure cyane ngo bigatuma umuturage yaterwa icyuma cyangwa agakomeretswa bikarangirira aho nta gikozwe , ariho abaturage bahera basaba ubuyobozi bw’inzego z’umutekana kuhashyira icyiciro ngo hakaba abashinzwe umutekano umunsi ku munsi ngo byatuma umutekano ugaruka abaturage bakishyira bakizana.
Akomeza avuga ko urugomo rwo muri aka kagali atari uw’ubu ahubwo rwatangiye cyera kuko ngo umuntu ashobora kwica undi ngo inzego z’umutekana zikazabimenya yarashyinguwe.
Muri aka kagali umuturage ntatinya kukubwira ko yakwica ntakurikiranwe
Mu kagari ka Rubangu, umuturage ntatinya kukubwira ko yakwica ntakurikiranwe mu mategeko ni imvugo yafashwe nk’imvugo isanze aho bamwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune bavuga ko aho ngo Kugira bate umwanya bajya kurega utazahanwa bahisemo kujya bihorera
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Rubangu, avuga ko koko urugomo ruhari ariko ko ngo bakoze inama abaturage bagasabwa kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe abakora urugomo bagafatwa bagahanwa.
Kubijyanye n’imirwano ibera mu tubari , avuga ko batangiye gukora urutonde rw’utubari dukora tutemewe ko duhanwa. Yagize ati”Hari udukora twihishahisha ariko iyo tutubonye turabahana, Mu kagali ka Rubangu harimo akabari kamwe gusa kemerewe gukora kari mu mudugudu wa Mayange”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Murambi, Ntagungira Jean Marie Vianney, yemeza aya Makuru ko haba ibihazi bikora urugomo ariko ngo iyo bagiyeyo nta makuru babona, Ati” Taba, Mayange, Karwa turabizi ko haba ibihazi ariko ikibazo nta rutonde rwabyo batanga
Twabonaga bitaragera ku rwego rwo gusaba Sitasiyo ya Polisi nto(substation) ya Police arikotwateganyije gukorerayo inama y’umutekano ubwo bazabitubwira”.
Akagali ka Rubangu ni akagali gafite ubuso bwa Kirometero kare 6.8 kagagira abaturage basaga 8526 , imidugudu 8, Amasibo 83.
Nkundiye Eric Bertand