Mu kagali Ka Rubangu, umurenge wa Murambi akarere Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, bamwe mu baturage baratabaza ubuyobozi , bavuga ko babangamiwe n’umuganga wa Magendu , ukuriramwo inda abagore n’abakobwa mu buryo butemewe akanatanga imiti ya kizungu kandi ngo atarabyigiye cyangwa ngo abihererwe uburenganzira na Minisiteri y’ubuzima.
Habimana Emmanuel (wahinduriwe izina) kubw’umutekano we , avuga ko uyu mugore amaze imyaka myinshi akora ubu buvuzi bwa magendu aho ngo aba ashyigikiwe n’inzego z’ibanze zirimo ubuyobozi bw’akagali n’umudugudu , ati:” uyu mugore Nyirahabimana Epiphanie yagiye akuramo inda nyinshi aho yakoze ivuriro , ikindi ahisha imiti ya magendu kuko ntushobora no kumenya aho ayikura n’abo akorana nabo n’uwo avuye ntamuha igipapuro cyerekana indwara yamuvuye ( Ordonance Medicale)”.
Abayobozi b’inzego z’ibanze iyo bamenye ko hari umuyobozi ku rwego rw’umurenge cyangwa urw’Akarere baramuburira
Habimana akomeza avuga ko iyo abayobozi b’inzego z’ibanze bamenye ko hazaza abayobozi bakuru ngo baramuburira akazimangatanya ibimenyetso simusiga ku buryo ngo udashobora kumenya ko hari hasanzwe ivuriro bigatuma akomeza gukora mu rwihisho bishobora no kuzateza ikibazo abaturage .
Bamwe mu baturage bagana iri vuriro baganiriye na Rwandatribune, bavuga ko Impamvu bitamenyekana ngo ahagarikiwe ngo ni uko inzego z’ibanze bikekwa ko aziha ruswa buri uko bamuburiye ngo bigatuma bitagera ku rwego rw’umurenge cyangwa urw’Akarere ka Rulindo.
Bakomeza bavuga ko mu midugudu yose uko ari umunani (8) n’abaturanyi baturutse mu kagali ka Bweramvura , umurenge wa Jabana akarere ka Gasabo Bose baganayo kwivuzayo kuko ngo baba babona yemewe n’amategeko nk’uko abibibwirira we ubwe.
Nyirahabimana Epiphanie (Muganga wa Magendu), avuga ko adakora nk’uko abaturagebabivuga ariko ko ngo acishamo rimwe na rimwe agakora , ati:” Baraduhagaritse badusaba gushaka icyangombwa cyo gukora ariko twaragisabye ntiturakibona”.
Ku kibazo cy’urujya n’uruza rw’abarwayi baganayo kwivuza avuga ko ari uburyo bwo kwirwanaho ,
Ubwo RwandaTribune yageraga kuri iri vuriro , twahasanze abarwayi batatu bari bamaze gusuzumwa n’uyu muganga n’ubwo we atemeye ko ari abakiriya be.
Abayobozi b’inzego z’ibanze barashyirwa mu majwi
Baragijimana Jean D’amour Umuyobozi w’uyu mudugudu ukoreramo uyu Muganga wa Magendu, avuga ko iki kibazo cy’uyu mugore Nyirahabimana Epiphanie (Muganga wa Magendu) asanzwe akizi , ariko ko yakoraga nyuma agahagarikwa ariko ko ngo atigeze akurikirana niba yarongeye gukora. Ati:” Ngiye kubikurikirana ntawe mbajije menye ukuri kuko bashobora kuba bambeshya”.
Nyabyenda ushinzwe umutekanomu isanteri ya Taba, aho akarere ka Rulindo gahana imbibi n’akagali ka Bweramvura , umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali , avuga ko Nyirahabimana Epiphanie (Muganga wa magendu) yahagaritswe ari gushakisha ibyangombwa ko ngo niba ari gukora ari ukwirwanaho. Kubijyanye n’ikibazo cy’abagore n’abakobwa bakurirwamo inda , bavuga ko batarabyumva kuko ngo ntawuragirirayo ikibazo.
Hakizimana Emmanuel,( wahinduriwe izina k’ubw’umutekano we) umwe mu bashinzwe umutekano muri aka kagali avuga ko aba bayobozi b’inzego z’ibanze byose bikorwa bareba bakabihishira ngo bitewe n’inyungu zabo bwite , ngo n’iyo bagerageje gutanga amakuru ku rwego rw’akagali n’umurenge ntacyo babikoraho bigatuma ngo uwatanzweho amakuru ashaka kwihorera akaba ngo yaguteza amabandi akagukubita akagukomeretsa , ukajya kwivuza we yidegembya.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Murambi, Ntagungira Jean Marie Vianney, yavuze ko iki kibazo atari akizi ariko ngo bagiye kugikurikirana , ati”:Ndabaza Kugikurikirana gusa biragoye kumenya ukuri kwabyo, Ndabikurikirana , Nibiba ngombwa nzigererayo menye ukuri kwabyo”.
Muri Akagali ka Bubangu ni akagali kari guturwa vuba vuba cyane , ni nako kandi kagiye kagaragaramo umutekano mucye, kubaka mu kajagari n’inzoga z’inkorano (zitemewe n’amategeko),
Mbere abaturage bavugaga ko nta mutekano uharangwa bitewe n’uko ubuyobozi butabegereye ariko kuri ubu ubuyobozi bwataye intambwe yo kuhashyira Abakozi ba DASSO 3 bahoraho muri aka kagari ka Bubangu.
Akagali ka Bubangu gafite ubuso bwa Kirometero kare 6.8 kakagira abaturage basaga 8526 , imidugudu 8, Amasibo 83.
Nkundiye Eric Bertrand