Kuri uyu wa Kabiri taliki 06, Ukwakira, 2020 ubuyobozi bw’ikigega Umwarimu SACCO bwahembye abarimu bakoresheje neza inguzanyo cyabahaye. Angélique Niragire niwe wahize abandi, ahembwa moto. Inguzanyo yatse yarayishoye ibyara imodoka n’iduka. Guhemba Niragire na bagenzi be byakozwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariye kuzirikana uruhare rwa mwarimu mu iterambere rya muntu, ubu buri taliki 05, Ukwakira, buri mwaka.
Nyuma yo gutangazwa ko ari we wahize abandi barimu mu Ntara y’Amajyaruguru, Angélique Niragire yavuze ko bimushimishije kandi bimuteye imbaraga zo gukomeza kwigisha abana b’u Rwanda ashishikaye.
Ati: “Nahawe igihembo nk’umwarimu wakoresheje inguzanyo neza ngerageza kwiteza imbere nteza imbere nteza imbere n’aho ntuye. Ubu nkora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi kandi bimaze kungeza heza. Ubu mfite imodoka n’ibindi bikorwa kandi ndacyari mwarimu, nzakomeza nigishe abana b’u Rwanda.”
Yagiriye inama bagenzi be z’uko bakwiyemeza bakajya baka inguzanyo ariko bakayikoresha icyo bayiherewe.
Ku rundi ruhande ariko, avuga ko hari abakozi ba Leta batinya gufata inguzanyo banga ko ejo yazahomba ibyabo bigatezwa cyamunara.
Avuga ko iyo myumvire itari ikwiye ahubwo ko bajya bategura umushinga ukoze neza, ubundi bakaka inguzanyo kandi amafaranga bakayakoresha icyo bayakiye.
Undi mwarimo wigisha mu ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu muri Gakenke witwa Ndacyayisenga Emmanuel nawe yarahembwe.
Yavuze ko ubwo yafataga inguzanyo ya mbere yayikoresheje nabi irahomba ariko ntiyacika intege.
Ndacyayisenga avuga ko nyuma yaje kongera kwiyemeza gufata indi kugira ngo asubukure umushinga we kandi byamugiriye akamaro.
Undi mwarimu wahembwe ni Umubikira witwa Soeur Uwera Eugenie wigisha ku ishuri ribanza rya Rwaza ya Kabiri; ni mu karere ka Musanze.
Yahawe igihembo cy’uwazigamiye amashuri kurusha abandi muri gahunda yitwa ‘Nzigamira Nige’, yahawe mudasobwa.
Ushinzwe amategeko muri SACCO witwa Yves Muhire avuga biriya bihembo bigamije gushishikariza abarimu gukomeza gukora neza akazi kabo ndetse no kwereka abadagata inguzanyo muri kiriya kigega ko bahomba cyane.
Ati: “ Iyo dutanze inguzanyo tugerageza no gukurikirana uko zikoreshwa. Ni muri urwo rwego rero dutegura ibihembo dukangurira abafite inguzanyo kuzikoresha neza ndetse n’abatarazifata kuzifata. Murabizi iyo umuntu akoresheje inguzango neza abasha kwiteza imbere.”
Iki gikorwa ngaruka mwaka cyo guhemba abakoresheje neza inguzanyo cyabaye mu Ntara zose z’igihugu.
Mu Ntara y’Amajyaruguru hahembwe abarimu barindwi barimo batanu bahagarariye buri Karere.
Ibihembo bahawe birimo icyuma gitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, uwahize abandi ku rwego rw’Intara yose ahembwa moto, naho UmubikiraUwera Eugenie ahembwa mudasobwa.
Kugeza ubu abanyamuryango b’Ikigega UMWARIMU Sacco ni ibihumbi 80.
Abagifashemo inguzanyo bahawe agera kuri miliyari
Ntirandekura Dorcas