Abaturage batuye Akarere ka Rulindo bagaragaje amarangamutima menshi ubwo bashyikirizwaga Telefone zigezweho (smart phones) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukuboza 2021, muri gahunda ya Connectrwanda banashimira Pezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame udahwema kubazirikana no kuba abagejejeho Telefone zigezweho zizabafasha kurushaho kwiteza imbere no kugerera ku makuru ku gihe.
Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu Mutsinzi Antoine, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga, abafatanyabikorwa bari bahagarariye abandi aribo UAP Insurance, VIRUNGA EXPRESS na MTN RWANDA.
Abaturage bahawe izi Telephone zigezweho ni imiryango 494 ibarizwa mu Mirenge yose uko ari 17 igize Akarere ka Rulindo.
Mu ijambo rye Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe ubukungu Mutsinzi Antoine yasabye abahawe smart phones kuzikoresha mu bikorwa bibateza imbere, bamenya amakuru abafasha kunoza ibyo bakora, mu kunyomoza abavuga u Rwanda uko bitari, mu gusaba serivisi z’ikoranabuhanga batavuye aho batuye n’ibindi.
Bamwe mu baturage bahawe zi Telephone zigezweho bagaragaje ibyishimo bidasanzwe n’akamaro zigiye kubamarira mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Habyarimana Elias utuye mu Murenge wa Bushoki, Akagali ka Gasiza ,Umugugudu wa Buhande yavuze ko yari atunze telephone iciriritse bigatuma hari amakuru atabonaga bityo ko telephone ahawe igiye kumworohereza kuyabona no kuyatanga ashimira Leta y’ubumwe ibatekereza kugira ngo na rubanda rugufi bamenye aho igihugu kigeze bityo iterambere ryihute.
Mukangarambe Epiphanie ni umuturage utuye mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Mugote, Umudugudu wa Mwihya yavuze ko yishimiye kuba ahawe Telephone igezweho ikaba igiye kuzajya imufasha kubona amakuru y’ubuhinzi kuko ariwo murimo akora cyane cyane mu gushaka ifumbire ashimira Perezida Paul Kagame wabatekereje cyane cyane abagore kugira ngo babashe kwiteza imbere amwifuriza ishya n’ihirwe.
Umuyobozi wa VIRUNGA EXPRES ikora ibijyanye no gutwara abantu wari uhagarariye abafatanyabikorwa Bwana Karangwa Jean Paul yavuze ko nyuma yo kubona ibyiza bakesha ikoranabuhanga batasigaye biyemeje gushyigikira gahunda ya Connectrwanda kuko bayifata nko gusangiza ibyiza abatarabasha kubigeraho kandi ko ari ukuvoma ibisubizo mu muco aho cyera umuntu yaremeraga undi.
Yashimye kandi ubuyobozi ubushishozi bwagize mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo byaryo ndetse n’imikoranire myiza bafitanye n’abafatanyabikorwa mu gutwara abagenzi barimo RURA, Police ndetse naza Bank, kuko bo ikoranabuhanga ryaborohereje kugera ku makuru byoroshye no kubagana serivisi batanga.
Yanavuze kandi ko byabafashije aho ubu umugenzi atega nta mpapuro akoresheje mu rwego rwo kurengera ibidukikije, kugabanuka kw’impanuka bitewe no gukoresha utugabanyamuvuduko ndetse na Camera zashyizwe ku mihanda, kugera kuri serivisi aho ubu umukiriya azigama igihe no kugera ahatangirwa serivisi ibi byose bakaba babikesha ikoranabuhanga.
Yashoje asaba intore mu ikoranabuhanga kurushaho kwereka abanyarwanda ibyiza byaryo n’abaturage ba Rulindo muri rusange, akaba yarijeje Leta ubufatanye mu bindi bikorwa by’iterambere aho ubu bagiye no kuzana izindi serivisi zirimo ikarita izajya ikoreshwa mu kwishyura ingendo n’izindi serivisi mu gihe cya vuba.
Gahunda ya Connectrwanda irakomeje mu gihugu hose kuri uyu wa gatanu ikaba yarasubukuwe mu ntara zose zigize igihugu.
Norbert Nyuzahayo