Kuwa 07 Ugushyingo 2021 nibwo umugore wo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, Akagari ka Kajevuba, yafashwe azira kugambanira umwana w’umukobwa agasambanywa n’umumotari, uyu mugore yabaye afunzwe iminsi 30 y’agateganyo, akaba ashinjwa iki cyaha cyo kugambanira uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko agasambanywa.
Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru buvuga ko uyu mugore iki cyaha yagikoze tariki ya 07 Ugushyingo 2021 ubwo umukobwa baturanye yamuhaga telefone ngo amucomekere ku muriro, yajya kuyifata, aho kuyimuha agahamagara umugabo w’umumotari amubwira ko ari musaza we ko hari icyo ashaka kumubwira.
Uwo mumotari ahageze umugore ngo yahaye uwo mukobwa igitenge ngo akimujyanire mu nzu, nibwo wa mumotari amwinjiyeho amuzirika amaboko atangira kumusambanya, umukobwa akavuza induru ahamagara uwo mugore ngo amutabare undi akanga ahubwo akajya amusubiza ko yabahaye rugari ngo nibashaka bararane.
Icyaha cyamenyekanye ubwo ababyeyi b’uyu mukobwa bahabwaga amakuru n’abaturanyi bamwumvise atabaza, bahageze basanze bikingiranije mu nzu barabakinguza basanga uwo mugabo aryamanye n’umukobwa ahita yiruka aratoroka ahasiga Moto ye, bahita bafata uwo mugore wabigizemo uruhare ashyikirizwa inzego zibishinzwe.
Mu iburana rye, uyu mugore yahakanye icyaha aregwa, akavuga ko atigeze ahamagara uwo mumotari ariko akemera ko yaje iwe akahasanga uwo mukobwa.
Icyaha cy’ubwinjizacyaha mu busambanyi gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu(3) ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu(3.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu(5.000.000 FRW) hashingiwe ku ngingo ya 24 y’itegeko No 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018.
UMUHOZA Yves