Mu murenge wa Kisaro, akarere ka Rulindo, hongeye kugaragara umugabo Mvunabandi Gakuta wari umaze umwaka urenga yaratorotse, ubwo hashakishwaga uko yapimwa ADN ngo bamenye niba ari we wateye umwangavu inda. Yatorotse habura iminsi itatu ngo ipimwa rikorwe, umwana nawe apfa habura umunsi umwe, umurambo umara ukwezi mu bitaro bya Byumba. Uyu mugabo yagarutse iwabo ku Mubuga yaramaze gucika akaguru.
Iyi nkuru imaze iminsi mu bubiko bwacu ku mpamvu zo kwanga kubangamira iperereza. Twayitangiye ubwo umurambo w’umwana wari umaze ibyumwru bibiri mu bitaro bya Byumba.
Twasuye umuryango, tuganiriza umubyeyi mwana, tuaganiriza ababyeyi be, abaturanyi ndetse na muganga ku kigo nderabuzima cya Kisaro aho umwana yaguye, mbere y’uko yoherezwa ku bitaro bya Byumba.
Mu muryango no muri santeri ya Kisaro abantu bari bacitse intege ku bw’umurambo watinze kugarurwa ngo ushyingurwe. Umukobwa w’imyaka 18 ari nawe nyina w’umwana wapfuye we yasaga n’uwataye umutwe : kuba umwana we yarapfuye amarabira, kuba uwamuteye inda yari akimara gutoroka, kuba atabona umurambo w’umwana we ngo amushyingure.
Amaso ye yari atukuye cyane, igituza cyarabyimbye kubera amashereka. Abamuzi bavugaga ko yirwa yiruka ku musozi, agasiragira ku murenge no ku kigo nderabuzima abaza aho umurambo w’umwana we ugeze. Naho se umubyara we ntiyasibaga ku bitaro bya Byumba abaza aho umurambo ugeze.
Mvunabandi Gakuta n’umwana wapfuye
Uyu Mvunabandi bakunze kwita Gakuta, ni umugabo wifashije ufite urugo. Yari atunze imodoka akaba n’umumotari. Niwe washyizwe mu majwi nka se w’umwana.
Mu nkubiri yo gufata abateye inda abangavu(Kamena na Nyakanga 2017), Gakuta yarafashwe afungirwa kuri Polisi ya Tumba, nyuma y’igihe gito arafungurwa, ikintu kitashimishije uwatewe inda n’abandi bagiraneza.
Nyuma y’igihe kiyingayinga umwaka, haje abagiraneza bongera kubyutsa idosiye, basaba ko Gakuta yapimanwa n’umwana hakarebwa isano bafitanye.
Mu gihe byari byemejwe ko bazapimwa kuwa gatatu, Gakuta yabuze ku cyumweru, kuwa mbere saasaba umwana ararwara, kuwa kabiri agezwa ku kigo nderabuzima ahita apfa, umurambo ujyanwa ku bitaro bya Byumba. Umwana yapfuye afite imyaka ibiri, nyina afite imyaka 18.
Ibiganiro n’abantu banyuranye
Umunyamakuru yageze mu rugo rwa Butera Damaseni(bita Kibihira), sekuru w’umwana wapfuye. Ni mu kagari ka Gatete umurenge wa Kisaro, haruguru ya Santeri y’ubucuruzi. Atuye munsi y’ikigega cy’amazi urenze kuri Sacco ugana ku murenge.
Mu rugo hari amazu atatu n’ikiraro cy’inka. Inzu ya gatatu yegereye umuhanda, niyo wa mwangavu abamo. Iyi nzu y’amabati 8 niyo bamuhaye nyuma yo kubyara, ngo ayibemo wenyine. Mu muryango hari amashyiga atekaho, iyo yabonye ibyo ateka. Ubwo twahageraga, byagaragaraga ko adaheruka gucana.
Butera Kibihira ati, « uyu mwana yataye ishuri ajya gukora, azana inda. Yambwiye ko ari iya Gakuta, umucuruzi wo ku Mubuga. Mbaza nyirubwite ati, {uwo mwana simwemera, ashobora kuba ari uw’umukozi wanjye}.
Ayinkamiye Claudine, ni mukase w’umwana watewe inda. We avuga ko atazi Gakuta, ko amwumva i Burenga ku Mubuga. Agira ati, « nigeze kumva ngo umwana yaramureze, ubundi bikavugwa mu nama. Ntiyigeze agera iwacu, sinamuzi, hari igihe umugabo yaba amuzi. Bavuga ko yanze umwana, abandi ngo yigeze kumwemera ».
Umwana wabyaye yirukanwe n’ababyeyi mu nzu amze ukwezi kumwe abyaye. Agira ati, « banyirukanye afite ukwezi, ngo nimushyire se, ndamubabwira. Nagiye mu buyobozi ndamurega, afungirwa i Tumba, aza gufungurwa tutaburanye, nyuma atashye akajya abyigamba. Nabibwiye ubuyobozi, titulaire arabizi, hano haje abadepite incuro ebyiri mbivuga. Nyuma World Vision yasabye ko bapima ADN, muri icyo cyumweru umugabo aratoroka, mbere y’uko umwana apfa ».
Ku kigo nderabuzima cya Kisaro, bavuga ko umwana yahagejejwe tariki 11 agapfa kuri 12 Kamena. Bazi ko inda yatewe n’umugabo wubatse wo mu kagari ka Mubuga. Uwera Judith uyobora iki kigo ati, « umwana yapfuye hari gahunda yo gupimwa ADN, hashize iminsi itatu umugabo agiye. Ubu umurambo uracyari mu bitaro bya Byumba, ubuyobozi bwabyo buvuga ko ukiri mu maboko ya Leta, ngo utwara ibizamini ntaraboneka.
Urujijo rwaba rugiye kurangira !
Iyi nkuru yabayemo ibintu byinshi bira urujijo. Bamwe mu batuye santeri ya Kisaro bibaza ukuntu Gakuta yafatanywe n’abandi we akagaruka. Banibaza ukuntu yatorotse bugacya umwana apfa. Ibi bikiyongeraho uburyo umurambo watinze mu bitaro bya Byumba, mu gihe abaganga bavuga ko bashoboraga gufata ikizapimwa ubundi bakohereza umurambo ugashyingurwa.
Gakuta yongeye gufatwa, yapimwa habaye harabitswe akantu kapimwa ku mwana mbere yo kumushyingura.
Ikindi gikeneye gusobanuka ni uko yaryozwa inda yateye kandi uwavutse yaramaze gupfa.
Ahandi bikomereye ni ukuba wa mwana yateye inda ubu yaramaze kubyara (ariko noneho yujuje imyaka), ubu afite uruhinja rw’amezi 8. Abaturanyi bavuga ko yaba yarabitewe n’ubwo buzima abamo bwo kwibana mu nzu, akihahira ; nyuma y’aho ababyeyi be bamuhaye akato kubera kubyara inda ya mbere, ari nayo bakeka ko yatewe na Gakuta.
Hari n’abibaza niba Gakuta azaryozwa inda yateye umwana ubu umaze kugira imyaka 19, uwavutse yarapfuye ; kandi nyamukobwa yarongeye kubyara.
Basanga ifatwa rya Gakuta ribaye nta nyungu umukobwa yabigiramo kuko ubuzima bwe bwamaze kwangirika, ariko bakanzura bagira bati, « Tubiharire ubutabera ».
Abatera inda abangavu bahanishwa ingingo ya 133 y’itegeko rihana ibyaha mu Rwanda. Igihano kiri hagati y’imyaka 25 na burundu. Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) yatangije ubukangurambaga bwo kwamagana abatera abana inda, aho ihamagarira aabantu bose kutabahishira.
Karegeya Jean Baptiste