Inzego z’ umutekano zo mu karere ka Rulindo zatangaje ko zataye muri yombi Abagabo 5 Nyuma y’uko hatanzwe amakuru ko hari abagabo bo mu murenge wa Murambi biyitiriraga abakozi b’urwego rwa Polisi rwahoze rushinzwe Ubugenzacyaha (CID) bagamije kwambura abaturge.
Polisi yatangajeko Aba bagabo batangiraga abaturage bakabasaka babawirako ari abakozi b’urwego rwa Polisi rushinzwe ubugenzacyaha bakababwira ko bari gushaka ibiyobyabwenge nk’urumogi, uwo basanze atarufite bakamwambura ibindi bintu afite.
Abatuye muri ako gace bakimara kubibona baketse ko ari abatekamutwe niko kwitabaza Polisi y’u Rwanda ihageze irabafata ibasyikiriza Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana yemeje aya makuru avuga ko abo bagabo bafatiwe mu gasanteri ka Taba aho bashakaga kwambura abaturage bitwaje ko bari gushaka urumogi.
Yagize ati “Bateraga abaturage ubwoba bavuga ko uwanga ko bamusaka bahita bamurasa, uwo basanganye amafaranga bakayamwaka, uwo basanganye telefoni bakayitwara. Bafashwe bamaze kwambura abaturage Batatu telefoni ebyiri n’undi batse amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu 5000 frw .”
Umuvugizi wa polisi mu, Ntara y’Amajyaruguru yashimiye abaturage bo muri aka gace ku gikorwa cyo gushishoza bagize kigafasha inzego zibishinzwe guta muri yombi aba bagabo kuri uyu wa 2 Mata 2020.
Ati “Abaturage bitegereje abo bagabo babagirira amakenga bahita babafata bahamagara Polisi iraza isanga koko ni abambuzi nta n’ubwo bigeze baba mu nzego z’umutekano na rimwe.”
Yasabye kandi abaturage gukora nk’abo bo mu karere ka Ruindo, bagira uruhare mu kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko aba bagabo bari mu maboko ya RIB Bakaba bagiye gukorerwa dosiye .
Baramutse bahamwe n’iki cyaha bahanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Mu gihe abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.
MASENGESHO Pierre celestin