Bamwe mubarimu bo muri Rulindo baravuga ko kuva leta y’u Rwanda yafata icyemezo cyo kubongerera umushahara byagize icyo bihindura kumibereho yabo bahamya ko yari mibi kuko mbere amafaranga bahebwaga yari agayitse cyane bavugako ntacyo yari kubagezeho mugihugu nk’iki kihuta mu iterambere
Abarezi bamwe bavuga ko nubwo bahebwa make ariko bitakimeze nka mbere kuko batarayongera byari bikabije.
Bumvaga umushahara bahembwa ntacyo bawukoramo ngo biteze imbere.
Umuhoze Leocadi yagize ati: “mbere twari dufite imibereho mibi kuburyo utari no kwaka inguzanyo ngo uzayishyure ariko ubu nkajye natse inguzanyo ngura inka y’ibihumbi 400 ubu yarabyaye ikamwa litiro 10 kumunsi nkagurisha amata kandi n’abana banjye baranywa ntakibazo ubwo rero urumva ko ubuzima bwagize uko buhinduka ntitukiri nkambere”
Ndikubwimana Aphrodis nawe ati: “mubyukuri kuva bazamura umushahara wa mwarimu haricyo byahinduye k’ubuzima bw’imiryango yacu nka jye natse inguzanyo ntangira ubuhinzi bw’umwuga mpinga ibijumba bimwe by’umuhondo kandi mbibonamo inyungu nubwo ikiri nke ariko sinkambere haraho byadukuye kandi biraduhindura gusa bazakomeze bagerageze naho turi batuzamuye nabyo byadufashe kurushaho”
Dr Ndayambaje Irene umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihu gishizwe uburezi (REB) avuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo ubuzima bwa mwalimu bugende neza.
Yagize ati: “twongeje umushara wa mwalimu kugirango imibereho ye izamuke kandi turacyakora ibishoboka byose ngo turebeko imibereho ye ikomeze kugenda neza. turabizi ko abarimo ari abantu b’ingenzi kuri buri umwe wese ntawe utaraciye mu maboko yabo ninayo mpamvu tutarekeye aho kuko n’ubundi turacyari gukomeza gukora ibishoboka byose tuzongera tuwuzamure ariko imibereho ya mwarimu igende neza kuko aribo dukesha byose.”
Buri tariki ya 5 Ukwakira ni umunsi mpuzamahanga wahariwe mwalimu.Mu Rwanda uyu munsi ukaba wizihijwe ku nshuro ya 18 naho ku isi ukaba wizihijwe ku kunsuro ya 25.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba yagiraga iti abarimu bakiro bato, abanyamwuga b’ejo hazaza.Mu Rwanda, uyu munsi waranzwe no guhemba abarimu bahize abandi mukwesa imihigo .
Joselyne Uwimana