Ubuyobozi bw’intara bwategetse abantu bose bakora ubucuruzi buciriritse mu murwa mukuru w’intara ya Rumonge mu majyepfo y’uburengerazuba y’gihugu cy’u Burundi gusenya kiosque n’amaduka y’ibiti bakoreragamo.
Iki cyemezo ntikigira ingaruka cyane cyane kubakiri bato barangije amashuri ariko bakaba ari abashomeri, bashoye imari nke muri ubu bucuruzi kugirango ibarinde kuzerera n’imico mibi nk’uko bitangazwa na SOS Media Burundi.
Ivuga ko kuva ku muryango winjira mu mujyi wa Rumonge, ku muhanda w’igihugu wa gatatu (RN3) no ku mayira yo mu baturanyi, abaturage barimo gusenya kiosque zabo n’amaduka yabo ku kuwa kane, tariki ya 3 Kamena 2021.
Bavuga ko bahatiwe n’abayobozi gusenya amaduka yose y’ibiti na kiosque.
Bagize bati: “Abayobozi bategetse gusimbuza kiosque y’ibiti izi’byuma, ariko nanone, ku maduka aherereye ku mihanda minini, hagomba kubaho intera ya metero 6 hagati y’iduka rimwe n’indi .
Iki cyemezo nticyakiriwe neza n’abacuruzi bato biganjemo abahoze ari abanyeshuri barangije amashuri.
Bati: “Turimo kugenda twirinda ibihano by’ubuyobozi, turimo guhura n’igihombo kinini, twari twarashoye imari yacu nke mu bucuruzi kugirango dushobore kubona icyo kury,ubuzima bwacu bwabaye impfabusa.
Umunyamakuru wa SOS Media Burundi yasanze abo bacuruzi basenya kiosque z’ibiti, kandi ko bahatiwe kureka ubucuruzi bwabo, ariko babwirwa ko abashako gukomeza gucuruza bajya mu mazu yujuje ubuziranenge. Gusa bo bagaragaza ko nta bushobozi bafite.
Urubyiruko rudafite akazi benshi mu bakozi bakoraga muri aya maduka na kiosque ni abasore barangije amashuri bageze mu mujyi wa Rumonge bashaka akazi. Abandi babonye igishoro gito kugirango batangire ibikorwa bibyara inyungu.
Muri aya ma kiosque bacururizagamo ibicuruzwa bikenerwa n’abantu benshi,
aba basore barangije amashuri bicuza kuba bisanze bongeye kuba abashomeri mugihe benshi bavinkiye uwo mutungo muto.
Bizeraga ko ibikorwa bakoze byashimishije imiryango yabo ndetse na leta kuko bahoraga batanga imisoro ya komini kandi neza.
Barasaba ubuyobozi bw’Intara gusuzuma iki cyemezo cyane cyane ko benshi muri aba basore barangije amashuri bavuga ko badafite igishoro gihagije cyo kugura kiosque z’ibyuma.
Urwo rubyiruko nyuma yo gusenyerwa basanze bagomba gusubira ku musozi yabo mugiturage aho bakomoka.